Muri Werurwe ni bwo guverinoma ya RDC, ibisabwe na Perezida Félix Tshisekedi, yatangaje ko yasubukuye ishyirwa mu bikorwa ry’igihano cy’urupfu, igaragaza ko kizafasha mu gukumira ibyaha birimo kugambanira igihugu.
Ishyirwa mu bikorwa ry’iki gihano ryari ryarahagaritswe ku butegetsi bwa Joseph Kabila mu 2003, gusa Rose Mutombo Kiese wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera yasobanuye ko mu gihe igihugu kiri mu ntambara n’umutwe wa M23, ari ngombwa ko cyongera kubahirizwa.
Ubusanzwe kuva mu 2003 kugeza muri Werurwe 2024 inkiko zo muri RDC zari zisanzwe zikatira abantu igihano cy’urupfu ariko kubera umwanzuro wafashwe wo gusubika ishyirwa mu bikorwa ryacyo, cyasimbuzwaga igifungo cya burundu.
Iri shami rya Loni rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwa muntu, UNJHRO-DRC, ryagaragaje ko mu mwaka wa 2023 wose, abantu 101 bakatiwe igihano cy’urupfu, kiza gusimbuzwa igifungo cya burundu.
Muri bo harimo abasirikare 23 mu ngabo z’iki gihugu (FARDC), abapolisi babiri, 34 bo mu mitwe yitwaje intwaro itandukanye n’abasivili 42. Ibyaha bahamijwe ni icyo gukandagira uburenganzira bw’ikiremwamuntu no kurenga ku itegeko mpuzamahanga ry’ubutabazi.
Muri 90 bakatiwe iki gihano hagati ya Werurwe na Gicurasi 2024, harimo abasirikare 58 b’iki gihugu, 25 bashinjwaga kuba mu ihuriro AFC ry’imitwe ya politiki n’iya gisirikare nka M23, batandatu bo mu gatsiko Forces du Progrès kegamiye ku ishyaka UDPS riri ku butegetsi n’umupolisi umwe.
UNJHRO-DRC yagize iti "Kuva igihano cy’urupfu cyasubukurwa muri Werurwe 2024, abantu 90 baragikatiwe (bose ni abagabo). Ni icyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurwanya iterabwoba n’ibindi byaha bikomeye, no guhana abasirikare bahamijwe icyaha cy’ubugambanyi ubwo bari mu bikorwa byo kurwanya M23.”
Kuri AFC, batanu muri 25 bakatiwe muri Nyakanga 2024 ni bo inzego za Leta ya RDC zashoboye guta muri yombi. Barimo Eric Nkuba wafatiwe muri Tanzania mu ntangiriro za 2024 akaba yari umujyanama wihariye w’umuhuzabikorwa w’iri huriro, Corneille Nangaa.
Nyuma y’amezi abiri guverinoma ya RDC isubijeho iki gihano, abasirikare umunani barimo abofisiye bakuru barimo abo ku rwego rwa Colonel baragikatiwe bazira guta urugamba mu bice birimo Mushaki na Musaki muri terirwari ya Masisi.
Mu ntangiriro za Nyakanga 2024, urukiko rwa gisirikare rwa Butembo rwakatiye abasirikare 41 iki gihano nyuma y’aho bahunze ibice birimo Kanyabayonga, byafashwe n’abarwanyi ba M23. Ibyaha bahamijwe birimo guhunga umwanzi, kwica, ibyaha byibasiye inyokomuntu no guta intwaro.
Nubwo Leta ya RDC igaragaza ko iki gihano kizayifasha gukumira ibyaha bikomeye, imiryango mpuzamahanga si ko ibyumva, kuko ihamya ko cyambura abantu uburenganzira bwo kubaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!