00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Abantu 72 baguye mu mpanuka y’ubwato, 67 baburirwa irengero

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 Mutarama 2023 saa 06:10
Yasuwe :

Umubare w’abantu baguye mu mpanuka y’ubwato mu gace ka Equateur mu cyumweru gishize ugeze kuri 72 n’abandi 67 baburiwe irengero mu gihe 148 batabawe.

Iyi mibare yatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Werurwe na komisiyo yashyizweho n’ubuyobozi bw’intara mu mpera z’icyumweru gishize.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi ku rwego rw’intara, Luc Didier Mbula yagize ati “Abahawe ubutumwa baragarutse. Umubare w’abapfuye ugeze kuri 72 abandi 69 baburirwa irengero naho 148 baratabawe ariko hari n’ibindi bikoresho byangiritse.”

Inkuru ya Radio Okapi ivuga ko imibare yatangajwe mbere yageraga ku bantu 100 ariko Mbula yavuze ko ibyo byari ibinyoma.

Ubwato bwakoze impanuka bwari butwaye abagera kuri 289.

Mbula yasabye ko abarokotse bahabwa ubufasha kuko babayeho nabi muri ibi bihe aho bakeneye ibiribwa n’ibindi bitari ibiribwa.

Abenshi mu barokotse iyi mpanuka basubijwe i Basankusu aho ubwato bwakoze impanuka bwari buturutse naho abandi bajyanywe i Mbandaka mu gihe hari n’abari mu nkambi mu nkengero z’Umugezi wa Lulonga.

Ubwato bwari bwerekeje ahitwa Lilanga muri Congo Brazzaville mu ijoro ryo ku wa Kabiri ku wa 18 Mutarama. Impanuka ikimara kuba abatangabuhamya bavugaga ko hapfuye abagera mu 100 nubwo ayo makuru yavugurujwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .