RDC: Abantu 251 bashimutiwe i Rutshuru

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Ugushyingo 2020 saa 11:34
Yasuwe :
0 0

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ukorera muri Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Badilika, watangaje ko abantu baburirwa irengero bakomeje kwiyongera, ku buryo kuva uyu mwaka watangira, 251 bashimuswe n’imitwe yitwaje intwaro.

Ni abantu ngo bagenda bashimutwa mu bice bitandukanye bigize Rutshuru, igice gikorerwamo n’imitwe myinshi yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano wa RDC n’uw’ibihugu bituranye.

Ni ibikorwa ngo bikomeje guteza urwikekwe hagati mu baturage, nk’uko Radio Okapi yabitangaje.

Perezida wa Badilika, Patrick Manuvo, yasabye ko guverinoma ya RDC itabara bwangu, kugira ngo ibintu bibe byasubizwa ku murongo bigishoboka.

Kugeza ubu uyu mubare nturemezwa n’indi miryango, nubwo inzego z’ibanze zashimangiye ko hari abantu benshi bagiye bashimutwa kuva mu ntangiro z’uyu mwaka, imiryango ikayoberwa aho barengeye.

Ni ibikorwa byanagiye bimenyeshwa inzego bireba.

Ubuyobozi bwa Rutshuru bwemeza ko hari abantu benshi bashimuswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .