00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Abantu 16 bishwe n’abakekwaho kuba abarwanyi ba ADF

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 6 June 2024 saa 09:36
Yasuwe :

Abantu 16 bishwe n’abakekwaho kuba abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa ADF muri teritwari ya Beni iherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Sosiyete sivile yatangaje ko iki gitero cy’imihoro cyagabwe mu gace ka Masau tariki ya 4 Kamena 2024 bitewe ahanini n’uko mu bashinzwe umutekano bari basanzwe bakarinda, hasigayemo abapolisi babiri gusa.

Imirambo y’abishwe yabonetse mu gitondo cya tariki ya 5 Kamena, ariko ngo hari n’abandi benshi baburiwe irengero. Ubuyobozi bwasobanuye ko aba bagizi ba nabi banasize batwitse inzu enye z’abaturage.

Umuyobozi wo muri aka gace, Fabien Kakule Viriro, yatangarije ibiro ntaramakuru Reuters ko umutwe wa ADF ari wo akeka ko bagabye iki gitero. Ati “Dutekereza ko ADF ari yo yagabye iki gitero. Babonye abasirikare bavuye muri aka gace, baraza bica abaturage.”

Teritwari ya Beni isanzwe ikoreramo ingabo za RDC n’iza Uganda ziri mu bikorwa byo kurwanya ADF kuva mu Ugushyingo 2021. Zemeza ko zaciye intege uyu mutwe ariko abarwanyi bawo hari ubwo babaca mu rihumye, bakagaba ibitero by’iterabwoba mu basivili.

Ingabo za Uganda zifatanya n'iza RDC kurwanya ADF ariko akenshi izica mu rihumye, ikica abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .