00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Abantu 14 barimo n’abasirikare baguye mu gitero cy’inyeshyamba muri Ituri

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 29 August 2022 saa 03:53
Yasuwe :

Abantu 14 barimo abasivile 12 n’abasirikare babiri bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishwe mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba za CODECO (Cooperative for Development of the Congo), ku wa Gatandatu no ku Cyumweru ku birometero 100 uvuye mu Majyaruguru ya Bunia muri Ituri.

Burugumesitiri wa Komine Mongwalu, yabwiye Radio Okapi ko bitoroshye kumenya neza umubare w’abapfuye kubera ko ako gace atari nyabagendwa.

Nyuma yo kwica abo bantu, abarwanyi ba CODECO ngo bahise bigabiza ibya rubanda barabisahura dore ko bene byo bari bahunze ibyo bitero bikomeye.

Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Kanama, ubwoba bwari bwatashye abatuye muri komine yegeranye n’ibabereyemo ibyo bitero bikanga ko na bo bashobora kwibasirwa.

Hashize nibura icyumweru cyose izo nyeshyamba zigaragara muri ako gace ziciyemo abantu. Ni ahantu bitoroshye ko inzego z’ubuyobozi zihagera ndetse kugeza saa sita zo kuri uyu wa Mbere, igisirikare cya Congo cyari kitaragira icyo kivuga kuri icyo gitero.

Mu ngabo za FARDC hapfuyemo abasirikare babiri bishwe n'inyeshyamba za CODECO

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .