00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Abantu 10 bishwe n’umutwe wa ADF

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Ukwakira 2022 saa 09:00
Yasuwe :

Abantu nibura 10 bishwe n’umutwe wa ADF, mu gitero wagabye mu gace ka Ruwenzori muri terirwari ya Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Umuhuzabikorwa w’imiryango itari iya Leta muri Kivu y’Amajyaruguru, yavuze ko ku wa Gatanu ari bwo hagabwe ibyo bitero mu duce twa Malambo na Bolema, abarwanyi bica abaturage bahereye ku bahinzi basanze mu mirima.

Abantu icumi ngo bahise bicwa hakoreshejwe intwaro gakondo, mu gihe abandi benshi baburiwe irengero.

Umuyobozi w’agace ka Malambo, John Sibendire, yavuze ko ibirimo kubabaho ari akumiro, nk’uko Radio Okapi yabitangaje.

Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare mu gace kazwi nka Grand Nord, Capitaine Antoine Mwalushayi, yavuze ko abasirikare ba FARDC batabaye, ndetse bakomeje gukurikirana umwanzi wahise ahunga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .