RDC: Abakozi bo mu rwego rw’ubuzima 12 bamaze kwicwa na Ebola

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 8 Ukuboza 2018 saa 01:45
Yasuwe :
0 0

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo harabarurwa abakozi bo mu rwego rw’ubuzima bagera kuri 12 bamaze kwicwa n’icyorezo cya Ebola.

Minisiteri y’Ubuzima muri Congo–Kinshasa, yatangaje ko abamaze gupfa ari 12 mu bagera kuri 44 bamaze kwandura indwara ya Ebola.

Leta ya Congo ivuga ko ibi bihangayikishije dore ko iyi ndwara ikomeje no kugenda irushaho gukwirakwira, kugeza ubu ikaba imaze kugera mu mijyi isaga 20.

Guhera mu kwezi Nyakanga 2018, icyorezo kimaze guhitana abantu 273, mu gihe urukingo rwayo rumaze guhabwa abagera ku bihumbi 40.

Ikibazo cy’umutekano mucye giterwa n’imitwe yitwaje intwaro ngo gikomeje kubera inzitizi imiryango yita ku buzima na Leta ya Congo by’umwihariko, kuko intambara za hato na hato zituma ubutabazi butagezwa ku baturage n’abarwayi ku buryo bworoshye.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryata ku buzia OMS, ryari riherutse gutangaza ko ikibazo cy’umutekano mucye gikomeje gutuma iyi ndwara ikwirakwira mu bice bitandukanye bya RDC.

Umuvugizi wa ONU, Stephane Dujarric, yavuze ko imirwano yubuye hagati y’imitwe yitwaje intwaro mu karere ka Kivu y’Amajyaruguru, ishobora gutuma icyorezo cya Ebola gikwirakwira mu bihugu bituranye na Congo nk’u Rwanda na Uganda.

Kuri ubu Ebola iri gufatwa nk’icyorezo kibangamiye ubuzima bw’abantu ku rwego mpuzamahanga, nk’uko byari bimeze ubwo yadukaga mu bihugu bimwe byo mu Burengerazuba bwa Afurika mu mwaka 2014 n’igihe indwara ya Zika itera muri muri Amerika y’Amajyepfo.

Abakozi b'urwego rw'ubuzima 12 bamaze kwicwa na Ebola muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza