00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Abakekwaho kwica Ambasaderi w’u Butaliyani batawe muri yombi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 19 January 2022 saa 09:07
Yasuwe :

Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko yataye muri yombi bamwe mu bakekwaho guhitana Luca Attanasio wari Ambasaderi w’u Butaliyani muri icyo gihugu.

Luca Attanasio yiciwe muri Kivu y’Amajyaruguru kuwa 22 Gashyantare 2021, mu birometero bike uvuye mu mujyi wa Goma.

Abantu batandatu bo mu dutsiko dutatu dukekwaho guhitana ambasaderi nibo berekanwe kuri uyu kabiri, bakekwaho kugaba igitero ku modoka ambasaderi yari arimo.

Nubwo hari abafashwe, Polisi yatangaje ko umuntu ukekwaho kuba ari we wakuruye imbarutso akarasa ambasaderi ntarafatwa.

Polisi yatangaje ko bazi neza aho uwo wahitanye ambasaderi yihishe ku buryo mu minsi mike na we azaba yafashwe.

Hatangajwe ko izo nyeshyamba kwica ambasaderi atari cyo zashakaga ahubwo zifuzaga kumushimuta, zikamwifashisha zaka amafaranga menshi kugira ngo zimurekure.

Luca Attanasio wari ufite imyaka 43 yishwe arasiwe mu modoka muri Gashyantare umwaka ushize ubwo yari muri gahunda z’umuryango mpuzamahanga wita ku biribwa (PAM), hafi ya Pariki ya Virunga.

Mu bandi bapfanye na we harimo uwamurindaga Vittorio Iacovacci n’umushoferi wa PAM ufite inkomoko muri RDC, Mustapha Milambo .

Ambasaderi Luca Attanasio yishwe arasiwe mu modoka ubwo yari mu muhanda Goma-Rutshuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .