Amb. Atanasio yiciwe hamwe n’umurinzi we w’umutaliyani Vittorio Lacovaci n’umushoferi we Mustapha Milambo, muri Gashyantare 2021, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu bantu batandatu bakurikiranyweho uruhare muri ubu bwicanyi, batanu nibo barimo kuburanishwa bari imbere y’urukiko rwa gisirikare rwa Kinshasa-Gombe, mu gihe umwe yaburiwe irengero.
Abafashwe bafungiwe muri gereza ya gisirikare ya Ndolo, muri komini Barumbu.
Ubu bwicanyi bwabaye ku wa 22 Gashyantare ahagana saa yine za mu gitondo, bubera mu bilometero 10 uvuye mu Mujyi wa Goma, mu gace ka Nyiragongo.
Ambasaderi Luca Attanasio yari kumwe n’itsinda ry’abakozi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa ku Isi, PAM. Berekezaga mu gace ka Rutshuru gusura ibikorwa bya gahunda ya PAM yo kugaburira abana ku mashuri.
Mu itangazo PAM yashyize hanze nyuma y’uku kurasana, yavuze ko ubwo bari mu nzira bava i Goma bajya muri aka gace ka Rutshuru ari bwo bagabweho igitero n’abantu bitwaje intwaro.
Aba bantu babagabyeho igitero ubwo bari bageze mu gace kazwi nka ’Trois Antennes’, amakuru aza kuvuga ko byakozwe n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR.
Urusaku rw’amasasu yabanje kuraswa n’aba barwanyi ngo rwarumvikanye cyane, bituma abasirikare ba RDC (FARDC) bari barinze Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Umutungo Kamere (ICCN) bajya kureba ikibaye.
Mu kuhagera batangiye kurasana n’aba barwanyi. Iyi mirwano ngo yahise igwamo umurinzi wa Ambasaderi Attanasio, Vittorio Iacovacci ndetse n’umushoferi we. Ambasaderi Attanasio wari warashwe mu nda we yahise yoherezwa kwa muganga ariko nyuma y’igihe gito yitaba Imana.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!