Aba bagabo barekuwe ku mbabazi baherutse kugirirwa na Perezida Félix Tshisekedi. Bari bamaze imyaka igera kuri 20 bari mu buroko.
Hari hashize igihe imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu isaba ko abo bantu barekurwa kuko urubanza rwabo rwafatwaga nk’urwa politiki.
BBC yatangaje ko byari ibyishimo mu Murwa Mukuru Kinshasa ubwo abo bagabo 24 barekurwaga kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Mutarama 2021.
Abanye-Congo benshi bafata abo bagabo nk’ibitambo by’urupfu rwa Kabila wishwe mu 2001.
Mu barekuwe harimo Eddy Kapend wahoze ashinzwe abakozi mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!