00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Abagororwa barenga 800 batorotse gereza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 August 2022 saa 05:43
Yasuwe :

Abagororwa 874 bari bafungiwe muri gereza nkuru ya Kakwangura i Butembo muri Kivu y’Amajyaruguru, batorotse gereza nyuma y’igitero yagabweho n’abantu bitwaje intwaro.

Ni igitero cyagabwe kuri uyu wa 10 Kanama, maze abantu bitwaje imbunda baca urugi runini rwa gereza, bakurikizaho inzugi z’utwumba abagororwa baba barimo, bahita bacika ku bwinshi.

Radio Okapi yatangaje ko igisirikare cyahise cyitabazwa ngo kibashakishe, cyane cyane mu cyekerezo bagannyemo ari benshi.

Umuyobozi mukuru w’iyi gereza, Brunelle N’Kasa, yaje kuvuga ko hasigayemo imfungwa 50 zonyine, wongeyeho abahise bafatwa bataragera kure.

Igisirikare gikeka ko abagabye iki gitero ari abo mu mutwe wa Maï-Maï.

Umuvugizi w’Ingabo muri kariya gace, Capitaine Antony Mwalushayi, yavuze ko abapolisi babiri mu bari bacunze umutekano kuri gereza, bishwe. Umwe mu bagabye igitero na we yishwe, imbunda ye irafatwa.

Hari amakuru ko abo bantu ubwo bahungaga basahuye amaduka. Ingabo za FARDC zikomeje gushakisha abatorotse bose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .