Abenshi muri bo ni abo mu ntara eshanu zo mu Burasirazuba bwa RDC; Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Ituri, Tanganyika na Haut Katanga, abenshi bakaba baragiye bavurirwa mu nkambi z’abavuye mu byabo ziri mu nkengero za Goma.
MSF yavuze ko ari ubwa mbere iyi mibare ingannye gutya kuko mu myaka itatu yabanjirije uwa 2023, ngo yakiraga abagore 10.000 bahuye n’iki kibazo buri mwaka.
Ibi bivuze ko umubare w’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina wikubye inshuro zirenga ebyiri mu 2023.
MSF igaragaza ko hakiri impungenge kubera ko iyi mibare ikomeje gutumbagire kuko muri uyu mwaka wa 2024 kuva muri Mutarama kugeza muri Gicurasi, bakiriye abakorewe ihohoterwa barenga 17.000 mu Ntara ya Kivu ya Ruguru yonyine.
Uyu muryango utangaza ko ibi bikorwa bibi akenshi bikorerwa abagore baba bagiye gutashya inkwi zo gutekesha, kuvoma cyangwa abasangwa mu mirima yabo bari guhinga bagasagarirwa.
Imibare igaragaza ko umuntu 1 mu bagore 10 bafatwa ku ngufu aba ari munsi y’imyaka 18 y’amavuko.
MSF yasabye abarwanyi bose kubaha ikiremwamuntu cyane cyane abasivili nk’uko biteganywa n’amategeko mpuzamahanga cyane mu bihe bikomeye by’intambara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!