Iyi myigaragambyo yabaye mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 4 Ukuboza 2022 yari igamije kwamagana intambara iri mu Burasirazuba bwa RDC , ndetse no gushyigikira ingabo z’igihugu.
Ibi bikorwa byo kwigaragambya byabereye mu Mujyi wa Goma, uwa Bukavu ndetse n’uwa Uvira. Abayitabiriye bavuga ko iri mu rwego rwo gusaba amahanga kotsa igitutu abateza umutekano muke muri Congo.
Abigaragambya bavugaga ko imipaka ibahuza n’u Rwanda na Uganda ikwiriye gufungwa kuko ibi bihugu bishyigikira umutwe wa M23 umaze iminsi mu mirwano n’ingabo za Leta.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!