Iki gitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa 30 rishyira 31 Ukwakira 2024 mu ishyamba ryo ku musozi wa Hoyo, cyatumye abantu 118 biganjemo abana n’abagore batoroka bahita bafatwa n’abarwanyi b’umutwe wa FPIC mu gace ka Bogi, babashyikiriza ingabo za Leta.
Perezida w’Imiryango itari iya Leta muri ako gace, Pascal Kisezo yahamije ko aba bantu batorotse ADF, asaba inzego z’ubuyobozi kugenzura imyirondoro yabo kugira ngo bataba intandaro y’umutekano muke.
Ati “Turasaba ingabo gukomeza ibitero by’umwihariko aho bakeka inyeshyamba za ADF, kugira ngo abaturage bongere gusubira gutura no gukorera mu gace ka Walese Vonkutu. Inzego z’umutekano na zo zirasabwa kwitondera ibyo abatorotse bavuga kuko ntabwo bisanzwe ko abantu 118 batoroka umwanzi.”
Umuyobozi w’Ingabo muri Irumu, Siro Nsimba Bunga Jean yasabye abari ingwate za ADF kwizera ingabo z’igihugu zabahaye amahirwe yo kurokoka.
Ikinyamakuru Actualite cyanditse ko aba baturage bari bafatiwe bugwate mu bice bya Bana Kongo, Bahaha, Kundalakundala, muri Teritwari ya Mambasa mu gihe kirenga ukwezi gushize.
Ingabo za FARDC na UPDF zimaze iminsi zigaba ibitero byinshi mu bice bya Komanda-Luna zishaka kumara abarwanyi ba ADF mu bice bya RN4 aho bahera bagaba ibitero muri Ituri kugeza muri Kivu y’Amajyaruguru yose.
Muri rusange, umutekano mu Burasirazuba bwa Congo ukomeje kuba ingorabahizi dore ko hari imitwe irenga 200 iri mu bice bitandukanye ariko Ingabo za FARDC zikaba zidafite ubushobozi bwo kuyihashya, ahubwo zikagira uruhare rwo kwifatanya nayo mu rwego rwo gukomeza guteza umutekano muke.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!