RDC: Abacunga Pariki ya Virunga 21 bamaze kwicwa mu mwaka umwe; FDLR iratungwa intoki

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Werurwe 2021 saa 10:13
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Pariki y’igihugu ya Virunga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko mu mwaka ushize wa 2020 bwapfushije abarinzi ba pariki 21 baguye mu bitero by’imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa FDLR wiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu ya Virunga, Emmanuel Demerode yabwiye RTBF ko mu mezi 12 bamaze gupfusha abarinzi 21 biturutse ku bitero bigabwa binyuze muri iyi pariki.

Ati “Twabuze abarinzi ba pariki 21 mu mezi 12 ashize, ibitero 44 byibasira abasivile byagiye bigabwa binyuze muri iyi pariki.”

Emmanuel Demerode yavuze ko igitero cyahitanye Ambasaderi w’u Butaliyani muri RDC, Luca Attanasio abarinzi ba Pariki bagerageje kugisubiza inyuma.

Ati “Mu gihe cy’urupfu rwa Ambasaderi w’u Butaliyani, Luca Attanasio, abarinzi ba pariki bacu babashije gusubiza inyuma abakigabye gusa ku bw’amahirwe make, hari abantu bapfuye.”

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo usanga inshingano z’abarinzi ba pariki zirenga ku kurinda ibi byanya bibarizwamo inyamaswa zitandukanye ahubwo zikagera no ku gucunga umutekano w’abazituriye n’ibinyabiziga bikoresha imwe mu mihanda yo hafi ya parike.

Demerode yavuze ko ibibazo by’umutekano muke biri mu bikibangamiye iterambere rya Pariki ya Virunga.

Ati “Ibikorwa by’urugomo bitezwa n’imitwe yitwaje intwaro muri Pariki y’Igihugu ya Virunga bigamije indonke no guca intege leta. Ibibazo bibangamiye Pariki ya Virunga birimo umutekano muke n’ibindi biteza igihombo kigera kuri miliyari 1$ buri mwaka.”

Umwe mu mitwe yitwaje intwaro ishyirwa mu majwi ku kuba ari iyo igaba ibi bitero ni uwa FDLR wiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakaza guhungira muri RDC. Nko muri Mata umwaka ushize uyu mutwe wagabye igitero gihitana abarinzi ba pariki 12.

Uburasirazuba bwa Congo ari nabwo bunabarizwamo iri Pariki ya Virunga ni kamwe mu duce tw’iki gihugu twiganjemo imitwe myinshi yitwaje intwaro. Ubushakashatsi buherutse gukorwa bwagaragaje ko muri iki gice habaribwa imitwe yitwaje intwaro 122 ikorera mu Ntara za Ituri, Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo.

Abarinzi 21 ba Pariki y'Igihugu ya Virunga bamaze kugwa mu bitero by'imitwe y'itwaje intwaro irimo na FDRL (Ifoto/Gettyimages)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .