RDC: Abacamanza babiri banze kujya mu myanya bashyizwemo na Perezida Tshisekedi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 5 Kanama 2020 saa 07:56
Yasuwe :
0 0

Abacamanza babiri Noël Kilomba na Jean Ubulu, bakoraga mu Rukiko rurinda Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo banze kujya mu myanya bari bahawe mu Rukiko rusesa Imanza.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Perezida Félix Tshisekedi yarahije abacamanza bashya mu nkiko nkuru z’igihugu.

Ni umuhango utaritabiriwe n’abo mu Ishyaka FCC rya Joseph Kabila barimo Minisitiri w’Intebe n’abayobozi bakuru b’inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi.

Abacamanza Noël Kilomba na Jean Ubulu nabo ntibagaragaye mu barahiye. Baherutse kwandikira Tshisekedi bamubwira ko batemera imyanya mishya bahawe bitewe nuko manda yabo mu Rukiko rurengera Itegeko Nshinga itari yakarangiye.

Bavuze ko abacamanza bo mu rukiko rurinda Itegeko Nshinga basimburwa nyuma y’imyaka itatu kandi nabwo hagasimburwa bamwe.

Banagaragaje ko mu gihe cyo guhindurirwa inshingano batigeze babanza kubazwa, nkuko RFI yabitangaje.

Ishyaka rya Tshisekedi ryo rivuga ko abo bacamanza babanje kuganirizwa kandi isimburwa ryabo ryasabwe n’inama nkuru y’ubucamanza. Iryo shyaka rivuga ko bazafatirwa ibihano by’imyitwarire mu kazi.

Bamwe mu bacamanza b'urukiko rurinda Itegeko Nshinga muri RDC banze kuva mu myanya bakuwemo na Perezida Tshisekedi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .