00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Raporo y’Ingabo za Amerika yemeje ko Ukraine nta bushobozi ifite bwo gutsinda intambara n’u Burusiya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 August 2024 saa 09:37
Yasuwe :

Imyaka ibiri n’igice irashize Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu by’u Burayi biri guhanyanyaza kugira ngo birebe ko Ukraine yabasha gutsinda u Burusiya mu ntambara ibihugu byombi bihanganyemo, magingo aya, ibi ntibirabasha kugerwaho.

Aho kugira ngo bigerweho, raporo nshya y’Ishami rishinzwe Ubugenzuzi muri Minisiteri y’Ingabo, Pentagon, yagaragaje ko Ukraine ibura ubushobozi bwo guhangana n’Ingabo z’u Burusiya, ndetse ikaba itanafite intwaro zihagije zo kwifashisha muri iyi ntambara, nyamara ihanganye n’igihugu kiri mu bya mbere mu gukora intwaro nyinshi ku Isi.

Amerika iherutse gutangira kohereza intwaro nyinshi muri Ukraine, icyakora ibi ntibihagije kuko iyi raporo igaragaza ko Ukraine idafite ubushobozi bwo kurasa k’u Burusiya inshuro ibihumbi 10 ku munsi, nk’uko u Burusiya bubigenza.

Ukraine kandi nta bushobozi ifite bwo kugaba igitero gikomeye gishobora gusubiza inyuma Ingabo z’u Burusiya nibura mu gihe cy’amezi atandatu ari imbere.

Hashize ibyumweru bibiri Ingabo za Ukraine zinjiye mu gace ka Kursk mu Burusiya, icyakora iki gikorwa gishobora gutuma ibihugu biri muri NATO bitumvikana neza ku buryo bwo gukomeza guhangana n’u Burusiya, kuko bimwe bishyigikiye ko Ukraine igaba ibitero muri icyo gihugu mu gihe ibindi bitabishyigikiye, mu kwirinda ko u Burusiya bwakoresha imbaraga z’umurengera muri iyi ntambara.

Hagati, ubukungu bwa Ukraine bukomeje kujya mu mazi abira dore ko ideni ry’iki gihugu rimaze kugera kuri miliyari 152$, bingana na 88% by’umusaruro mbumbe w’icyo gihugu, ibintu bibaye ku nshuro ya mbere mu mateka yacyo.

Igiteye impungenge ni uko igice kinini cy’ayo mafaranga ari igituruka hanze y’igihugu, kingana na miliyari 103$.

Iri deni ryazamuwe cyane na Perezida Volodymyr Zelenskyy kuko yongeyeho miliyari 73$ ku giti cye. Uyu mugabo kandi ashinjwa ko mu gihe igihugu kiri mu makuba, we yibereye mu mishinga yo kongera umusoro ku mushahara, ukava kuri 1,5% ukagera kuri 5% mu rwego rwo kubona amafaranga afasha igihugu gukomeza ibikorwa by’intambara.

Raporo ya Minisiteri y'Ingabo za Amerika, Pentagon, yemeje ko Ukraine nta bushobozi ifite bwo gutsinda intambara n'u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .