Mu Ugushyingo 2021, Perezida Museveni yemeje ko ingabo za UPDF zijya muri RDC gufatanya n’iza FARDC mu guhangana na AFD.
Raporo ya paji 236 impuguke za Loni zakoze kuri RDC, yerekanye ko ahubwo ADF yagize ingufu nyinshi ku buryo umutekano n’ibikorwa by’ubutabazi muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri bitagishoboka kandi hari ingabo nyinshi zoherejweyo mu mezi 18 ashize.
Iyi raporo igaruka ku ngabo za Uganda, UPDF, FARDC na MONUSCO ziri muri ibyo bice ariko umutekano ukaba warabuze. Inagaruka kandi ku bitero bya ADF, aho kuva muri Mata uyu mwaka uyu mutwe wagabye ibitero byahitanye abasivili 370, hagashimutwa abantu 374 biganjemo abana.
Uyu mutwe kandi wasahuye unatwika inzu amagana, usahura ibigo nderabuzima ngo ubone imiti, unagaba ibitero ku basivili mu bice bya Bahema-Boga na Banyali-Tchabi muri Ituri ndetse no mu majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Beni.
Izi mpuguke za Loni zivuga ko nubwo hari ibikorwa bya UPDF na FARDC, umutwe wa ADF ukomeje kwagura ibirindiro no kwigarurira ibice binini, ukagaba n’ibitero ku basivili bo muri Beni, Kivu y’Amajyepfo no muri Ituri.
Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brig Felix Kulayigye, yavuze ko impuguke za Loni zidafite inshingano zo kwigisha UPDF uko ishyira mu bikorwa ubutumwa bwayo.
Yakomeje avuga ko intego nyamukuru y’ibitero bya UPDF kuri ADF yagezweho kandi abasivili b’abanye-Congo bishimiye ingabo za Uganda.
Brig Felix Kulayigye yavuze ko abana babasha kujya kwiga, ibikorwa by’ubukungu nk’ubuhinzi n’ubworozi bikaba bikomeje kandi insengero zongeye gufungura mu bice byari byarigaruriwe na ADF. Yanavuze kandi ko sosiyete sivile ya RDC yanditse ishima cyane ibyo UPDF yakoze muri ako karere.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!