Raporo nshya yanzuye ko Perezida Nkurunziza akwiye kubazwa ibyaha byibasira inyoko muntu mu Burundi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 17 Nzeri 2019 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Raporo ya nyuma y’iperereza rya komite y’Umuryango w’Abibumbye ku Burundi, yanzuye ko Perezida Pierre Nkurunziza ari we wabazwa n’amategeko ibyaha byibasira inyoko muntu, byabonywe n’abakoze iperereza muri icyo gihugu.

Iyi raporo yamuritswe i Genève kuri uyu wa Kabiri n’itsinda ryari riyobowe na Doudou Diène. Yabwiye inteko rusange y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu ko kuva mu kwa kane 2015 nta mutekano uri mu Burundi, nk’uko BBC yabitangaje.

Abakoze iperereza bavuga ko babonye ubwicanyi, gushimuta abantu, ihohotera rishingiye ku gitsina n’iyicarubozo bikorerwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi, imiryango yabo n’abatifatanya n’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi.

Ibyo ngo biteye impungenge kuko biri kuba mu gihe u Burundi bwitegura amatora y’umukuru w’igihugu mu 2020.

Doudou Diène yavuze ko hari ibimenyetso biteye ubwoba by’ibimaze iminsi bikorwa n’ubutegetsi nko kubiba urwango, bishobora kuganisha kuri jenoside niba umuryango mpuzamahanga ntacyo ubikozeho.

Iyi raporo igira iti "Komisiyo ifite impamvu zumvikana zigaragaza ko abakozi ba SNR [ibiro bishinzwe iperereza], Polisi n’Imbonerakure ari bo b’ibanze bakekwaho ibi byaha byibasira inyoko muntu".

Itegeko rishya mu Burundi ryavanye SNR mu zindi nzego z’umutekano riyigira urwego rukoreshwa kandi rugaha raporo ibiro by’umukuru w’igihugu.

Raporo yakomeje iti "Izo mpinduka kuri SNR ni ingingo ikomeye ishyira uburyozwacyaha bwite kuri Perezida Nkurunziza ku byaha byibasira inyoko muntu bikorwa na SNR".

Ni ibintu ariko u Burundi bwahise bwamagana, aho Tabu Renovat wari ubuhagarariye muri iyi Nteko yavuze ko mu Burundi amahoro n’umutekano biganje.

Yakomeje ati "Ibibi mwumva hirya no hino, biri no muri iyi raporo bifite impamvu za politiki kandi ntacyo bihindura ku buryo ibintu bimeze mu gihugu".

Abahagarariye ibihugu bya Tanzania na Cameroun muri nteko bavuze ko amahanga agomba gukorana n’u Burundi mu bwubahane nk’igihugu cyigenga. Uhagarariye Tanzania we yunzemo ko mu Burundi hari amahoro n’umutekano, ari nayo mpamvu impunzi z’Abarundi bahunze mu 2015 ziri gutaha ku bushake.

Gusa abahagarariye u Bwongereza, Ireland n’imiryango itegamiye kuri leta muri iyi nteko bashyigikiye ibivugwa n’iyi raporo, ahubwo basaba u Burundi na Tanzania guhagarika umugambi wo gucyura impunzi ku ngufu, banasaba umuryango mpuzamahanga kugira icyo ukora ngo ibivugwa n’iyi raporo bihagarare.

Tabu Renovat yabwiye iyi nteko ko manda eshatu z’iyi komite ku Burundi zabaye impfabusa no gutakaza amafaranga, ko ari igihe ngo ihagarike ibikorwa byayo.

Perezida Nkurunziza ngo ni we wabazwa ibyaha birimo kubera mu Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .