00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC mu ntambwe ya nyuma iyinjiza muri EAC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Ugushyingo 2021 saa 07:17
Yasuwe :
0 0

Abaminisitiri bashinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bemeje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yujuje ibisabwa byatuma yemerwa muri uyu muryango ndetse basaba Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango kwemera ubusabe bwayo.

Ku wa 8 Kamena 2019 nibwo Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yandikiye Perezida Paul Kagame wari uyoboye EAC, amubwira igihugu cye gifite ubushake bwo kwinjira muri uyu muryango usanzwe ubarizwamo ibihugu bitandatu.

Nyuma y’iminsi mike u Rwanda rwashyikirije Ubunyamabanga Bukuru bw’uyu muryango ubusabe bw’iki gihugu.

Muri Nzeri uyu mwaka ni bwo EAC yatangaje ko yamaze gukora raporo igaragaza niba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yujuje ibisabwa kugira ngo yemererwe kuba igihugu cya karindwi muri uyu muryango ndetse yavuze ko iyo raporo itanga icyizere.

Ku wa 22 Ugushyingo 2021, ubwo habaga inama idasanzwe ya 44 y’Akanama k’Abaminisitiri k’uyu muryango iyi ngingo ni imwe mu zizweho. Aka kanama kasuzumye iyi raporo ndetse kemeza ko RDC yakwemererwa kuba umunyamuryango wa EAC ndetse gasaba Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango kuyemerera.

Biteganyijwe ko Abakuru b’ibihugu bigize EAC bazahurira mu nama izaba mu mpera z’uyu mwaka, ari na yo izemerezwamo ubusabe bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Inama idasanzwe ya EAC yo ku wa 27 Gashyantare 2021, ni yo yasuzumye ubusabe bwa RDC bwo kwinjira muri uyu muryango.

Hashyizweho itsinda ry’impuguke eshatu zo muri buri gihugu n’abandi bantu babiri batanzwe na RDC batangiye gukora ubushakashatsi bwo kugenzura niba koko yakwemererwa kwinjira muri EAC.

Mu byagenzuwe n’iryo tsinda harimo imiterere y’iki gihugu, ibijyanye n’ubukungu bwacyo, amategeko mpuzamahanga ndetse n’ay’imbere mu gihugu ndetse n’ibindi bigenga amasezerano ashyiraho EAC.

Urugaga rw’Abikorera muri EAC (East African Business Council, EABC) na rwo rwagiriye ubuyobozi bw’uyu muryango inama yo guha ikaze RDC kuko ari igihugu gifite isoko rinini ku bikorerwa mu nganda nto n’iziciriritse.

RDC isanzwe ari umufatanyabikorwa w’ibihugu bitandukanye bya EAC mu bijyanye n’ubucuruzi harimo n’u Rwanda. Inyigo yakozwe umwaka ushize igaragaza amahirwe y’ubucuruzi muri RDC, yerekanye ko ibicuruzwa byavanywe muri iki gihugu mu 2019 byari bihagaze agaciro ka miliyari 6,6$. Muri uwo mwaka ibyo aka karere kohereje muri RDC byari bifite agaciro ka miliyoni 855,4$.

RDC niyakirwa muri EAC, izaba igihugu cya karindwi nyuma y’u Burundi, Kenya, Uganda, u Rwanda, Sudani y’Epfo na Tanzania.

Abaminisitiri bashinzwe Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba (EAC) bari gusuzuma raporo ishobora kwinjiza RDC muri uyu muryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .