Ramaphosa yasabye ko inguzanyo zahawe ibihugu bya Afurika zivanwaho zikifashishwa mu kurwanya Coronavirus

Yanditswe na Habimana James
Kuya 9 Gicurasi 2020 saa 02:58
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa akaba ari na we muyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, avuga ko havanwaho inyungu z’imyenda ibihugu bikennye muri Afurika bifite bifite, ndetse byaba na ngombwa izo nguzanyo zigahagarikwa kuko ngo zabifasha kurwanya icyorezo cya Coronavirus.

Ramaphosa yatangaje ibi mu nama yakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, imuhuza na bamwe mu bayobozi bo mu bihugu byo mu Majyepfo ya Afurika bituranye n’igihugu ayobora.

Muri Mata uyu mwaka, Perezida Ramaphosa yagiranye ibiganiro n’abayobozi bo mu bihugu bikize bihuriye mu muryango wa G20, aba bayobozi bemeranya gusubika kwishyuza amadeni ahwanye na miliyari 20 z’amadorali ya Amerika, kuri bimwe mu bihugu bikennye byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika.

Gusa Ramaphosa we yavugaga ko kugira ngo ubukungu bw’ibi bihugu byongere busubire ku murongo, aya mafaranga yagombaga guhagarikwa mu gihe cy’imyaka ibiri.

Yavuze ko mu zindi nama bagiye bavuga ko hashobora kubaho ko iyi myenda yanavanwaho.

Yagize ati “Twagaragaje inyungu zo kuvanaho kwishyura iyi myenda. Ibi bizaha umwanya ibihugu bya Afurika mu gukoresha uwo mutungo bihangana n’iki cyorezo ndetse no kuzahangana n’ingaruka zacyo.”

Ramaphosa yabwiye abo bayobozi ko muri rusange imiryango mpuzamahanga yagiye ikora ibikorwa bitandukanye, harimo ko habayeho gusubika imyenda, ndetse ibi bihugu bikaba byaratanze ubundi bufasha harimo n’ ibikoresho byo kwa muganga.

Ramaphosa yavuze ko icyorezo cya Coronavirus kuri uyu mugabane kizakomeza kwiyongera, gusa ngo hari amafaranga yamaze gutangwa mu guhangana na cyo.

Yagize ati “Uyu munsi hari miliyoni 25 z’amadorali ziyemejwe gutangwa yo gufasha ikigega, n’andi miliyoni 36.6 z’amadorali yo gushyira mu kigega Nyafurika kirwanya ibyorezo.”

Yavuze ko yanavuganye n’abayobozi barimo abo mu bihugu nk’u Bushinwa, u Burusiya, Cuba, u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gufasha uyu mugabane.

News24 kivuga ko ubukungu bw’ibigugu bya Afurika buzagirwaho ingaruka zikomeye, kubera amwe mu mabwirizwa yashyizweho yo kuguma mu ngo.

AU ivuga ko abantu bagera kuri miliyoni 20 bazatakaza akazi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, rivuga ko Abanyafurika barenga ibihumbi 59 bamaze kwandura Coronavirus, mu gihe abandi barenga ibihumbi bibiri bamaze gupfa.

Ramaphosa avuga ko inguzanyo ibihugu bya bikennye zari zikwiye gukurwaho zikifashishwa mu kurwanya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .