00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Raila Odinga yivanye mu kiganiro mpaka cyagombaga kumuhuza na William Ruto

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 July 2022 saa 01:30
Yasuwe :

Raila Odinga uri mu bakandida bahabwa amahirwe menshi mu matora ya Perezida wa Kenya, yivanye mu biganiro mpaka byagombaga kumuhuza na bagenzi be, ashinja Dr William Ruto usanzwe ari na visi perezida ko yagize uruhare muri iki cyemezo.

Ibiganiro mpaka kuri televiziyo hagati y’abakandida perezida bane - Raila Odinga (Azimio La Umoja), William Ruto (Kenya Kwanza Alliance), George Wajackoyah (Roots Party), na George Mwaure Waihiga (Agano Party) – biteganyijwe ku wa Kabiri tariki 26 Nyakanga 2022.

Ni ibikorwa biganisha ku matora rusange azaba ku wa 9 Kanama, ubwo abaturage ba Kenya bazaba bahitamo perezida mushya, ba guverineri n’abagize inteko ishinga amategeko.

Kuri iki Cyumweru, Umuvugizi wa Raila Odinga, Makau Mutua, yasohoye itangazo avuga ko umukandida wabo atazitabira ibiganiro mpaka byo ku wa Kabiri.

Yavuze ko mu gihe barimo gusatira iminsi ya nyuma yo kwiyamamaza, abakandida bafite umwanya wo kunoza amasezerano bifuza kugirana n’abaturage, bakumva impungenge bafite n’ibyo babategerejeho.

Ku rundi ruhande, ibiganiro byo kuri televiziyo ngo ni umwanya w’abatora kugira ngo bumve ibyo abakandida bashyize imbere, icyerekezo cy’imiyoborere yabo no kureba neza niba abayobozi bazaba bahagarariye ibyo babatezeho.

Icyakora, Mutua yavuze ko akurikije imiterere y’ibiganiro bisanzwe, guhuriza hamwe abakandida bagahatana mu buryo bw’ibitekerezo atari ikintu cyiza muri uyu mwaka.

Yakomeje ati "Umukandida duhanganye cyane, mu gihe cye cyose yagaragaje ko azakora ndetse akavuga ikintu cyose mu nyota yamurenze y’ubutegetsi. Muri iki gihe kwiyamamaza bikomeje kumugora ndetse abari bamushyigikiye bakamuvaho, arasa n’uwihebye."

Nubwo atavuze izina, byari byoroshye cyane kumenya ko ari William Ruto, ukurikije ko ari we mukandida bahatanye mu buryo bweruye.

Mutua yavuze ko uwo mukandida yaciye inyuma akajya gusaba ko ikiganiro kitazagaruka kuri ruswa, kwihesha agaciro cyangwa imiyoborere, ingingo zibumbatiye ibibazo Kenya ihanganye nabyo.

Yakomeje ati "Ikiganiro mpaka cyose kitagarutse kuri ibi bibazo cyaba ari igitutsi ku bwenge bw’Abanya-Kenya. Niyo mpamvu tutiteguye gusangira umwanya w’igihugu n’umuntu ubura indangagaciro z’ibanze."

Byongeye, ngo Ruto yazengurutse igihugu cyose abasebya kimwe n’abandi bayobozi benshi akanakoresha imvugo zigayitse.

Mutua yakomeje ati "Byaba ari ikosa rikomeye gusangira na we ikiganiro kireba igihugu cyose. Ntacyo twamarira ibikorwa bye byo kwiyamamaza bikomeje gupfapfana. Ashobora ubwe gusobanurira abaturage umusaruro mubi wamuranze, hatabayemo uruhare rwacu."

Odinga na Martha Karua barimo bahisemo kujya mu kiganiro kizabera muri Jericho Social Hall i Nairobi, kizitabirwa n’abaturage batandukanye.

Byitezwe ko nyuma y’iki cyemezo cya Odinga, Ruto na we ashobora kwivanamo, ku buryo igitekerezo cy’iki kiganiro gishobora kurangirira aha.

Hagati aho ibikorwa byo kwiyamamaza byo birakomeje.

Ikiganiro cya Ruto na Odinga cyajemo ibibazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .