Impaka zikomeje kuba zose muri Kenya, aho Odinga atemera ko yatsinzwe amatora ya Perezida yabaye ku wa 9 Kanama 2022, aho ibyavuyemo byagaragaje ko Ruto wari umukandida w’ihuriro ry’amashyaka rya Kenya Kwanza yabonye amajwi 50.4%, Odinga wa Azimio la Umoja akabona 48.8%.
Ibyavuye mu matora byemejwe n’urukiko, ariko Odinga ntiyashirwa kuko na ba komiseri bane bari muri komisiyo y’amatora bavuze ko habayemo ibintu bidafututse, bitandukanya n’ibyavuye mu matora.
Kuri uyu wa Mbere, Odinga yanditse kuri Twittera ati "Twe nka Azimio ntitwemera ibyavuye mu matora yo mu 2022. Ntabwo twemera kandi ntiduteze kwemera ubutegetsi bwa Kenya Kwanza, ndetse dufata Guverinoma ya Kenya Kwanza nk’itemewe n’amategeko."
"Ntabwo dufata Bwana William Ruto nka Perezida wa Kenya ndetse ntitwemera umuyobozi uwo ari we wese uri mu butegetsi bwe."
Icyakora, kutemera ubu butegetsi ntacyo bihidura kuko Ruto akomeje imirimo ye nka Perezida watowe kandi warahiye.
Ubwo yiyamamarizaga kuyobora Kenya, Odinga yari kumwe na Martha Karua wari kumubera visi perezida. Bombi ntibemera ko batsizwe amatora na Ruto wari visi perezida, ahubwo bavuga ko bibwe amajwi, kuko ku yo bari bakeneye barengejeho hajuru y’amajwi miliyoni ebyiri.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!