00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Raila Odinga ntazitabira irahira rya William Ruto

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 12 September 2022 saa 07:44
Yasuwe :

Raila Odinga uherutse gutsindwa amatora ya Perezida muri Kenya, yatangaje ko atazitabira irahira rya William Ruto wamutsinze.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022 aribwo Ruto azarahirira kuba Perezida wa Gatanu wa Kenya, asimbuye Uhuru Kenyatta.

Urukiko rw’Ikirenga ruherutse kwemeza ko William Ruto ari we watsinze amatora yabaye tariki 9 Kanama, atsinze Raila Odinga bari bahanganye. Ibimenyetso Odinga yashyikirije urukiko rw’Ikirenga byateshejwe agaciro.

Itangazo Odinga yashyize hanze kuri uyu wa Mbere, yavuze ko atazitabira irahira rya Ruto kubera ko rigiye kuba atari imbere mu gihugu.

Ikindi Odinga yagaragaje, ni uko atemera ibyatangajwe na Komisiyo y’amatora ndetse n’umwanzuro w’urukiko rw’ikirenga.

Odinga yatangaje ko nagaruka mu gihugu, azatangaza ibyo we n’impuzamashyaka ye Azimio la Umoja bagiye gukora mu gukomeza politiki.

Odinga yatangaje ko atazitabira irahira rya William Ruto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .