Radisson yungutse hoteli 16 nshya muri Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Gashyantare 2019 saa 12:45
Yasuwe :
0 0

Radisson Hotel Group ikomeje kwagura ibikorwa byayo ku mugabane wa Afurika aho mu mwaka ushize yafunguye hoteli 16 kuri uyu mugabane, ikuba kabiri intego yari yihaye mu 2018.

Iki kigo gisanzwe gifite hotel mu Rwanda zirimo Radisson Blu and Convention Centre na Park Inn by Radisson cyihaye intego y’uko kugera mu 2022 kizaba gifite ibyumba bisaga ibihumbi 23 na hoteli 130 hirya no hino muri Afurika.

Ibimaze gukorwa bitanga icyizere ko iyi ntego izagerwaho, kuko kugeza ubu Radisson ifite hoteli 96 zirimo izatangiye gukora n’izikiri gutunganywa mu bihugu 31 bya Afurika birimo n’u Rwanda.

Mu kurushaho kongera imbaraga kugira ngo intego yihaye zigerweho, Radisson Hotel Group, yashyizeho abayobozi bakuru bashya barimo Ramsay Rankoussi wagizwe Visi perezida ushinzwe u Burasirazuba bwo hagati, Turikiya n’ibihugu bya Afurika bikoresha Igifaransa.

Ramsay wari umaze imyaka itanu ashinzwe iterambere rya Radisson mu Burasirazuba bwo hagati na Turikiya, azakorana bya hafi na Erwan Garnier wagizwe Umuyobozi ushinzwe ibihugu bya Afurika bivuga Igifaransa n’Igi-Portugais, aho bazafatanya mu kuzamura ibikorwa by’iki kigo bibanda mu mijyi ikomeye.

Mu bandi bayobozi bashya binjiye muri Radisson harimo Caryn Venter ushinzwe agace ka Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, waje asanga Frederic Feijs wagizwe umuyobozi mu karere ushinzwe ibihugu bivuga Igifaransa na William McIntyre ushinzwe ibivuga Icyongereza.

Kuri Rankoussi, kuba yagiriwe icyizere akongererwa igice ayoboye ngo ni iby’agaciro gakomeye, muri gahunda afite hakaba harimo kurushaho gukorana n’abafatanyabikorwa n’abashoramari babasangiza ubunararibonye bafite bwo ku rwego rwo hejuru.

Mclachlan nawe ahamya ko bazakomeza gushyira mu bikorwa ingamba zikubiye muri gahunda y’imyaka itanu ya Radisson Hotel Group, bibanda ku mijyi y’ingenzi.

Ati “Hamwe no kwibanda ku kongera ibikorwa mu bice by’ingenzi muri Afurika, dushobora guha abashyitsi amahitamo muri hoteli nziza zitandukanye, ku biciro bitandukanye binyuze muri hoteli zihasanzwe ariko zigakora neza kurushaho.”

Mclachlan avuga ko mu mijyi irimo Cape Town na Johannesburg muri Afurika y’Epfo ndetse na Lagos muri Nigeria bateganya kuhagira hoteli 10 muri buri mujyi, mu gihe mu duce turimo Dakar, Abidjan, Douala, Luanda, Nairobi, Dar es Salaam na Addis Ababa bazahagira byibura eshatu.

Muri uyu mwaka wa 2019, Radisson Hotel Group iteganya gufungura hoteli eshanu zirimo izaba iri mu mujyi wa Casablanca muri Maroc n’indi izaba iri Niamey muri Niger, iyi izaba ari na yo ya mbere bagize muri iki gihugu.

Radisson Hotel Group ni kimwe mu bigo by’amahoteli bikomeye ku Isi aho ifite hoteli zisaga 1400 zifite amazina arimo Radisson Collection™, Radisson Blu ® , Radisson ® , Radisson RED ®, Park Plaza ® , Park Inn ® by Radisson, Country Inn & Suites ® by Radisson and prizeotel.

Radisson Hotel Lagos Ikeja iri muri Nigeria
Iyi hoteli ni imwe mu zigezweho i Lagos
Radisson Blu Hotel and Convention Centre y'i Kigali imaze kugira izina rikomeye muri Afurika ahanini mu birebana no kwakira inama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza