Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 4 Nzeri 2024 ni bwo Bobi Wine n’ishyaka rye rya National Unity Platform (NUP) batangaje ko yarashwe na Polisi ya Uganda ku kaguru ubwo yari ari mu gace ka Bulindo muri Kira.
This evening as our President returned from Bulindo in Kira Municipality where he had gone to check on one of our lawyers, Musisi George, the police and military under the command of one Twesigye surrounded our vehicles and started firing live bullets, teargas canisters and other… pic.twitter.com/PCfnM1cCoe
— BOBI WINE (@HEBobiwine) September 3, 2024
Nyuma y’uko amafoto agaragaza aho uyu mugabo yarashwe agiye hanze, benshi batangiye gukemanga ibyo avuga bitewe n’imiterere y’igisebe.
Ni igisebe bigaragara ko ari gito ku buryo kitigeze gihinguranya n’akaguru.
Mu bakemanze ibyatangajwe na Bobi Wine harimo na Frank Gashumba usanzwe umenyerewe mu itangazamakuru ryo muri Uganda.
Ati “Nababwiye… ryari isasu ryakuwe muri China Town. Bari bakomeje gusakuza ngo isasu ibi na biriya.”
China Town Frank Gashumba yavuze, ni iduka ryo muri Kampala rimaze igihe rigarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera gucuruza ibintu bitari umwimerere.
Polisi ya Uganda yo yatangaje ko uyu mugabo ibyo avuga byo kuraswa abeshya ko ahubwo ashobora kuba yakomeretse ubwo yageragezaga kwinjira mu modoka ye, nyuma y’akavuyo yari yateje mu Mujyi wa Bulindo.
Polisi yakomeje ivuga ko yinjiye mu kibazo cy’uyu mugabo nyuma y’uko ageze muri aka gace ka Bulindo, akava mu modoka agatangira igisa n’ibikorwa byo kwiyamamaza. Yavuze ko yamugiriye inama yo guhagarika ibi bikorwa aranga.
CHINA TOWN BULLET
😂😂😂😂😂😂😂😂😂 pic.twitter.com/hC7NshqUkc— Frank M. Gashumba (@FrankGashumba) September 3, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!