00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yafashe abarenga 22 bakurikiranweho gukura ‘speed Governor’ mu modoka

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 2 August 2024 saa 07:10
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda, yatangaje ko yafatiye abantu 22 mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali, bakurikiranweho ibyaha byo guhindura imikorere y’utugabanyamuvuduko tuzwi nka ‘Speed Governors’ mu Cyongereza.

Abo bantu bafashwe ubwo Polisi yari mu bikorwa byo kurwanya abahungabanya umutekano wo mu muhanda nkana, by’umwihariko abadakoresha ‘Speed Governors’.

Mu bafashwe harimo abashoferi 18 bafashwe batwaye imodoka zitwara abagenzi zakuwemo utwo twuma tugabanya umuvuduko cyangwa izidufite tudakora, n’abatekinisiye bane bakekwaho kubafasha mu kudukuramo no kutubuza gukora neza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yongeye kwibutsa ko umuvuduko ukabije ari kimwe mu bikomeje kuba intandaro y’impanuka nyinshi zibera mu muhanda.

Yavuze ko izo mpanuka ziba ahanini biturutse ku batwara ibinyabiziga cyane cyane ibitwara abantu mu buryo bwa rusange, bakubaganya utwo twuma mu buryo butandukanye.

Ati “Mu bafashwe harimo abari barakuye mu modoka utwo twuma tugabanya umuvuduko, abadushyizeho buto (bouton) ituma tumera nk’udufunze ntidukore bakanakuraho GPS ngo tudatanga amakuru y’uko barengeje umuvuduko”

ACP Rutikanga kandi yavuze ko abo bafashwe barimo abari baracokoje nkana utwo twuma ku buryo tutabasha guhagarika ikinyabiziga mu gihe kirengeje umuvuduko wagenwe, n’abari baraturegeye ku muvuduko uri hejuru y’uwagenwe.

Yaburiye abashoferi bose bagerageza gukura utwo twuma mu modoka cyangwa abahindura imikorere yatwo bagamije kwihuta cyane no kugendera ku muvuduko urengeje urugero, abibutsa ko batazihanganirwa, ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza, imodoka zabo zigakurwa mu muhanda kandi na bo bagahanwa nk’uko biteganyijwe.

Umwe mu bashoferi bafashwe wari utwaye imodoka itwara abagenzi ku buryo bwa rusange (coaster), yavuze ko yagize uburangare bwo kutagenzura ako kuma kagabanya umuvuduko w’imodoka, yafatwa abapolisi bagasuzuma bagasanga kadakora.

Icyakora ngo byamuhaye isomo ku buryo naramuka asubiye mu muhanda, azajya abanza kugenzura neza imodoka ko yujuje ibyangombwa byose, akamenya ko n’ako kuma gakora neza.

Uyu wafatiwe mu cyuho yagiriye inama na bagenzi yo kwitwararika cyane cyane ku muvuduko bakoresha kuko ari wo ukunze kubateza ibyago by’impanuka mu muhanda.

Byagarutsweho kandi n’umutekinisiye wafatiwe muri ayo mabi, yiyemerera ko ari bo bafasha abashoferi kudakoresha uko bikwiye utwo twuma, asaba abandi batekinisiye begenzi be n’abashoferi guhindura imyumvire baharanira umutekano wo mu muhanda uko bikwiriye.

Ati “Abatekinisiye nitwe dufite uruhare runini mu gutuma imodoka zitagendera ku muvuduko wagenwe. Impamvu ni uko ari twe tubafasha gukura utwo twuma mu modoka zikagendera ku muvuduko utaragenwe.”

Uyu mutekinisiye yagiriye inama bagenzi be zo gukora kinyamwuga, nta manyanga bashyizemo cyangwa ngo bifuze amafaranga y’umurengera batakoreye, kuko “na twe izo modoka tuzigenderamo n’imiryango yacu, ibyumvikana ko mu bahuriramo n’ibibazo by’impanuka natwe tutasigara.”

Polisi igaragaza ko impanuka nyinshi zibera mu muhanda ahanini ziterwa n’uburangare bw’abakoresha umuhanda, burimo kugendera ku muvuduko ukabije no gutwara banyoye ku bisindisha.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko 90% by’impanuka zose ziba zishobora kwirindwa, habayeho guhindura imyumvire hakubahirizwa amabwiriza agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo.

Mu mpera za 2023 Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kugeza mu Ugushyingo 2023, impanuka zo mu muhanda zageraga ku 9000, aho abo zigiraho ingaruka cyane biganjemo abanyamaguru, abatwara amagare na za moto.

Polisi y'u Rwanda igaragaza ko umuvuduko mwinshi w'ibinyabiziga ari wo ukomeje guteza impanuka zo mu muhanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .