Polisi ya Uganda irashinjwa gutera imyuka ihumanye mu maso y’utavuga rumwe n’ubutegetsi

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 29 Ukuboza 2020 saa 01:47
Yasuwe :
0 0

Amakuru ava muri Uganda avuga ko umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika utavuga rumwe n’ubutegetsi, Eng. Amuriat Oboi Patrick yajyanywe igitaraganya mu bitaro bya ‘Fast line Medical Center’ biherereye mu karere ka Bugiri, nyuma y’uko bigaragaye ko yatewe mu maso ibyuka birimo uburozi bukarishye.

Ababibonye bavuze ko Amuriat yasagariwe n’umupolisi witwa Asiimwe Abraham, akamutera mu maso ibintu by’umweru bitamenyekanye, byamuteye kuribwa bikomeye ndetse no kumva ashya mu maso.

Si ubwa mbere Amuriat abangamirwa na polisi mu bikorwa bye byo kwiyamamaza kuko hari ubwo yagiye abuzwa kwiyamamaza ariko na we akaba ibamba avuga ko atagomba kubuzwa uburenganzira bwe. Nko mu Ugushyingo uyu mwaka, ubwo yari agiye kwiyamamaza mu gace ka Kyanika, yangiwe na polisi kwiyamamaza maze yicara mu muhanda yanga kuhava.

Amatora yo muri Uganda ateganyijwe kuba ku wa 14 Mutarama mu 2021, aho Perezida Museveni umaze ku butegetsi imyaka 34 azaba ahanganye n’abandi bantu 10, barimo n’uyu Patrick Amuriat, ndetse na Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine ushyigikiwe n’abatari bake, biganjemo urubyiruko.

Amuriat Oboi Patrick utavuga rumwe na leta ya Uganda yatewe uburozi mu maso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .