Pierre Buyoya yeguye ku mwanya ukomeye muri AU nyuma yo gukatirwa gufungwa burundu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Ugushyingo 2020 saa 03:30
Yasuwe :
0 0

Pierre Buyoya wabaye Perezida w’u Burundi, yeguye ku mwanya yari afite nk’intumwa nkuru y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu bibazo bya Mali na Sahel, nyuma y’iminsi mike akatiwe gufungwa burundu.

RFI yatangaje ko yabonye amakuru ko uyu mugabo w’imyaka 70 wayoboye u Burundi inshuro ebyiri (1987-1993, 1996-2003), yeguye ku mwanya we nyuma y’uko mu kwezi gushize yakatiwe igifungo cya burundu, nyuma yo guhamywa uruhare mu iyicwa rya Perezida Melchior Ndadaye.

Uyu mugabo wari major mu Ngabo z’u Burundi, aza ku mwanya wa kabiri mu bakuru b’igihugu bayoboye u Burundi imyaka myinshi (13).

Iki kirego Buyoya yari agihuriyeho n’abantu 18, muri bo, umwe gusa, Antoine Nduwayo wahoze ari Minisitiri w’Intebe, ni we wagizwe umwere muri iyi dosiye. Urukiko rw’Ikirenga mu Burundi rwahamije Buyoya na bagenzi be ibyaha birimo gutera umukuru w’igihugu no kugaba igitero kigambiriye ubwicanyi.

Ni ibyaha byatumye u Burundi bwinjira mu mvururu za politiki zahitanye abantu barenga 300.000.

Hari amakuru ko Buyoya yeguye ku mwanya yari afite kugira ngo yite ku bujurire bwe, bikorwa byumvikanyweho na Komisiyo ya AU, hagamijwe kurengera isura y’urwego yari ahagararariye.

Buyoya aheruka kuvuga ko atemera ibihano yafatiwe kuko urubanza rwabaye ku nyungu za politiki kandi rukaba binyuranyije n’amategeko.

Yavuze ko urubanza rwatangiye rugamije kuyobya amahanga ku mvururu zakuruwe na manda ya gatatu ihabanye n’Itegeko Nshinga ya Perezida Pierre Nkurunziza hagamijwe ubukangurambaga bushingiye ku moko buganisha ku matora yabaye mu 2020.

Yavuze ko kandi kuba rwarasomwe mu gihe hibukwa imyaka 27 Ndadaye yishwe, nabyo ngo ni ibyo kwibazwaho kuko bigamije kunezeza imitima y’abantu gusa.

Buyoya yavuze ko urwo rubanza kandi ruhabanye n’amasezerano ya Arusha yo mu 2000 yari agamije amahoro n’ubwiyunge mu Burundi.

Pierre Buyoya yeguye ku mwanya w’intumwa ya AU muri Mali na Sahel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .