Guhera tariki ya 6 Kanama 2024, ingabo za Ukraine bivugwa ko zigera ku 1000 zinjiye mu ntara ya Kursk iherereye mu burengerazuba bw’u Burusiya.
Perezida Putin yatangaje ko iki gitero yise “ubushotoranyi bwagutse” cyaranzwe no kurasa buhumyi ahantu hose harimo ku nyubako za gisivili, izo guturamo no ku mbangukiragutabara, hifashishijwe intwaro zitandukanye zirimo misile.
Perezida Zelensky kuri uyu wa 10 Kanama yatangaje ko Umugaba Mukuru w’ingabo za Ukraine, Col Gen Oleksandr Syrskyi, yamuhaye raporo y’ibikorwa byo gusunikira intambara ku butaka bw’uwo yise “umushotoranyi”.
Ati “Uyu munsi nakiriye amakuru menshi y’Umugaba Mukuru Syrskyi arebana n’urugamba, ibikorwa byacu n’uko turi gusunikira intambara ku butaka bw’umushotoranyi. Ndashimira imitwe yose y’ingabo zacu iri gutuma bishoboka. Ukraine iri gushimangira ko izi bya nyabyo uko yagarura ubutabera, ikanashyira igitutu gishoboka ku mushotoranyi.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yashimiye ibihugu by’inshuto birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byafatiye u Burusiya ibihano.
Ati “Ibi bihano biri gukora rwose kandi uzagerageza kubirengaho, azafatirwa ingamba n’Isi. Turi gutegura izindi ngamba zo gukumira Leta y’u Burusiya.”
Imirwano muri Kursk yakomeje mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Kanama. Ubuyobozi bw’iyi ntara bwasobanuye ko abantu 13 ari bo bamaze gukomereka, bitewe n’ibimene by’ibisasu byasenyewe mu kirere. Biyongera ku bandi barenga 31 bemejwe na Minisiteri y’Ubuzima.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!