00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida yavugirijwe induru mu Nteko, Monkeypox muri Uganda, Amatora muri Kenya arikangwamo intugunda: Agezweho muri Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 June 2022 saa 01:01
Yasuwe :

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yarogowe n’Abadepite bahagarariye abatavuga rumwe n’ubutegetsi ubwo yari agiye kuvugira ijambo mu Nteko Ishinga Amategeko, bamushinja ko yagerageje gukingira ikibaba ubujura bwakorewe mu rwuri rwe.

Abadepite bo mu ishyaka riharanira ukwishyira ukizana mu by’ubukungu (EFF), rya kabiri mu atavuga rumwe n’ubutegetsi, birukanywe n’abashinzwe umutekano ubwo bavugirizaga induru Perezida Ramaphosa, bavuga ko adakwiye kwemererwa kugira icyo avugira mu Nteko Ishinga Amategeko.

Bamushinjaga kunyereza amafaranga mu rwuri rwe no kugerageza guhisha iby’ubujura bwa miliyoni enye z’amadolari bwahakorewe, ntabimenyeshe polisi.

Aba badepite kandi basabaga ko perezida yegura mu gihe iperereza kuri ubu bujura rikomeje.

Ubwo yageragezaga kuvuga ijambo mu Nteko, uwitwa Omphile Maotwe yamuvugiyemo agira ati “Perezida wa Repubulika aregwa ibintu bikomeye, ku bw’ibyo ntakwiriye kugira icyo avugira imbere yacu. Akwiye kujya ku ruhande akareka amategeko agakurikizwa.”

Mu Nteko Ishinga Amategeko hahise haba akaduruvayo ku nshuro ya kabiri, byatumye Perezida wayo, Nosiviwe Mapisa-Nqakula, ategeka ko bamwe mu badepite basohorwa nk’uko Aljazeera yabitangaje.

Perezida Ramaphosa avuga ko nta kibi yigeze akora kandi ko inkomoko y’umutungo w’urwuri rwe yavuye mu matungo yagurishijwe ndetse akaba yaramenyekanishije iby’ubujura bwakozwe ku rwego rushinzwe umutekano we.

Kuri uyu wa Gatanu yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko iperereza rikomeje kuri ubwo bujura kandi ko icyo amategeko ateganya kigomba kubahirizwa.

Perezida wa Afurika y'Epfo yavugirijwe induru na bamwe mu badepite batashakaga ko agira icyo avugira mu Nteko Ishinga Amategeko

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwanze ko François Beya arekurwa by’agateganyo

Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwatesheje agaciro ubusabe bwo kurekura by’agateganyo, François Beya, wahoze ari umujyanama wihariye w’umukuru w’igihugu mu by’umutekano hamwe n’abo bareganwa bagera kuri bane.

Abamwunganira nibo basabaga ko arekurwa by’agateganyo, urukiko rukaba rwabiteye utwatsi kuri uyu wa 10 Kamena 2022, mu rubanza rwabereye kuri Gereza Nkuru ya Makala i Kinshasa.

Mu myanzuro yabo, abunganira abaregwa batanze inzitizi zijyanye n’ubushobozi buke bw’Urukiko Rukuru bwo kuburanisha abaregwa kubera ko François Beya ari umusivile naho abareganwa na we bakaba badakwiye kuburanishwa n’Urukiko Rukuru kuko atari abasirikare bo ku rwego rw’aba-jenerali.

François Beya yafunzwe muri Gashyantare uyu mwaka akekwaho uruhare mu byiswe ubugambanyi bwashoboraga guhirika ku butegetsi Perezida Félix Tshisekedi.

Icyo gihe Félix Tshisekedi yari uri mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe i Addis Ababa muri Ethiopie, ataha igitaraganya.

Nyuma yo gutabwa muri yombi kwa François Beya, abaturage bamuri inyuma bigabye mu mihanda mu rwego rwo kugaragaza ko batishimiye kuba yafashwe agafungwa.

Guverinoma ya RDC yahise itangaza ko habonetse ibimentso bikomeye bituma Beya akomeza gukorwaho iperereza ndetse ndetse Jean Claude Bukasa wari umwungirije ahita amusimbura.

Urukiko rwa gisirikare muri RDC rwanze ko François Beya arekurwa by’agateganyo

Hasohotse raporo igaragaza ko amatora yo muri Kenya ashobora kubamo intugunda

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya amakimbirane, ICG, wasohoye raporo igaragaza impungenge z’uko amatora yo muri Kenya ashobora kubamo ibibazo kurenza ayabaye mu 2002 no mu 2013.

Amatora yo muri Kenya ateganyijwe ku itariki ya 9 Kanama 2022.

Iyi raporo ivuga ko bishoboka ko hari ibirego bizagezwa mu nkiko byamagana ibyayavuyemo, ibitanga isura ko icyizere komisiyo yigenga ishinzwe amatora ifitiwe kiri hasi.

Ugaruka ku mvururu zabaye nyuma y’amatora yo mu 2007/2008, uyu muryango wavuze ko kuba Perezida Uhuru Kenyatta na Visi Perezida, William Ruto batumvikana biri mu bitera impungenge ko inzego z’umutekano zishobora kubogama mu gihe cy’amatora.

Mu bindi bishingirwaho harimo ubusumbane mu by’ubukungu no kuba uru rwego rwarangiritse bituma urubyiruko rwinshi rubayeho nta kazi, ibyo bikababishobora gutuma rukoreshwa mu dutsiko twa’abagizi ba nabi.

Muri iki cyumweru abakandida bane nibo bemejwe ko bazahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu. William Ruto na Raila Odinga wahoze ari Minisitiri w’Intebe nibo bakandida bafite amahirwe ko umwe muri bo azegukana intsinzi.

Hari impungenge ko amatora muri Kenya yazabamo intugunda

Uganda yashyize mu kato batandatu bakekwaho monkeypox

Inzego z’ubutegetsi muri Uganda zashyize mu kato abantu batandatu bakekwaho ubwandu bwa virusi ya monkeypox, zihita zohereza ibipimo muri Afurika y’Epfo kugira ngo bimenyekane neza imiterere y’ubuzima bwabo.

Muri abo batandatu bakekwa, babiri ni abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni impunzi; umwe afite imyaka ibiri naho undi akagira 12.

Kugeza ubu Uganda nta bushobozi ifite bwo gupima virusi ya monkeypox ikaba ari yo mpamvu ibipimo byoherejwe muri laboratwari zo muri Afurika y’Epfo nk’uko Daily Monitor yabitangaje.

Ikigo cy’ubushakashatsi ku bya virusi muri Uganda (Uganda Virus Research Institute: UVRI) cyatangaje ko cyatangiye gukora ubugenzuzi bw’ibanze nyuma y’aho kiboneye amakuru ko abo bantu batandatu bagaragaje ibimenyetso nk’ibya monkeypox.

Babiri mu baketswe bashyizwe mu kato mu Burasirazuba bw’Amajyepfo mu Karere ka Kisoro, gakora kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda mu gihe abandi bane bajyanywe mu Mujyi wa Kampala.

Virusi ya Monkeypox yikanzwe muri Uganda

U Burundi: Imfungwa zitagira amadosiye zatangiye kurekurwa

Ubutabera bw’u Burundi bwatangiye kurekura imfungwa zirimo izarangije ibihano, izitagira amadosiye ku itegeko ry’umukuru w’igihugu.

Perezida w’u Burundi, Gen. Ndayishimiye Evariste mu ntangiriro z’iki cyumweru yavuze ko kurekura izo mfungwa bizagabanya ubucucike mu magereza ndetse bigaha isura nziza ubutabera bw’igihugu.

Amwe mu mashirahamwe yigenga asaba ko mu bafungurwa hatokwibagirwa n’abafungiwe imvo za politike co kimwe n’abaharanira agateka ka zina muntu bafungiwe ubusa.

Imiryango irengera uburenganzira bwa muntu yasabye ko mu bazafungurwa hadakwiye kwirengagizwa abafunzwe ku mpamvu za politiki nk’uko inkuru ya Ijwi rya Amerika ibigarukaho.

Ubugenzuzi bw’amagereza mu Burundi butangaza ko ubucucike bwayo bugeze kuri 300%. Umubare w’abazafungurwa muri ubu buryo ntiwatangajwe.

Zimwe mu mfungwa zitabira amadosiye mu Burundi zatangiye kurekurwa

Burkina Faso: Abapolisi 11 bishwe nabi

Abapolisi bagera kuri 11 biciwe ku burinzi mu Majyaruguru ya Burkina Faso ubwo bagabwagaho n’igitero n’abantu bitwaje intwaro.

Iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika cyibasiwe n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro irimo ifitanye imikoranire na Al Qaeda na Islamic State.

Iyi mitwe imaze kwica abntu ibihumbi muri Burkina Faso, Mali na Niger.

Iki gitero cyabaye ku wa Kane nijoro mu Ntara ya Seno nk’uko igisirikare cyabitangaje kuri uyu wa Gatanu.

Abapolisi b’igisirikare bane na bo bari mu bapfuye mu kindi gitero cyabaye ku wa Kane mu ntara ya Kossi nk’uko Reuters yabitangaje.

Nibura mu 2021 ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bigera ku 1315 birimo ibisasu n’ibitero ku basivile byabaye muri iki gihugu, bikaba byarikubye kabiri ugereranyije n’uko byari bihagaze mu 2020.

Abagera ku 10 baguye mu bikorwa by’umutekano muke i Masisi

Ibikorwa bihungabanya umutekano birimo n’ibyatwaye ubuzima bw’abantu byakomeje kugaragara muri iki cyumweru mu bice bitandukanye bya Masisi bigizwemo uruhare n’imitwe yitwaje intwaro.

Sosiyete sivile yassabye kuri uyu wa Gatanu ko hakwiye koherezwayo inzego zibifitiye ubushobozi kugira ngo umutekano w’abasivile ubungabungwe.

Ku wa Kane inkambi y’impunzi yagabweho igitero ahitwa Kashuga/ Kijagagati, hapfa abagera kuri barindwi nk’uko urubuga rwa Radio Okapi rubivuga. Ni mu gihe kuri uyu wa Gatanu hishwe abandi barimo n’umupolisi ahitwa Kikoma.

Undi muntu umwe yaciwe umutwe hakoreshejwe umupanga bikozwe n’abitwaje intwaro muri ako gace. Na none ku wa Gatanu umusirikare umwe wa FARDC yarishwe, umusivile yicwa n’isasu yarashwe n’umupolisi.

Sosiyete sivile muri Masisi yamaganye ibi bikorwa bihungabanya umutekano byahitanye ubuzima bw’abagera ku 10 mu minsi ibiri gusa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .