Hashize amezi politike ya Kenya igaragaramo impinduka za hato na hato zanagejeje ku kweguzwa k’uwari Visi Perezida, Rigathi Gachagua, bikurikirwa n’abanyapolitike benshi batangiye kugaragaza ko bashobora guhatanira intebe y’umukuru w’igihugu mu myaka ibiri iri imbere.
Perezida ubwo yari mu gace ka Taita Taveta kuri uyu wa Mbere yatangaje ko abamurwanya bagomba gutegereza igihe gikwiriye cyo kwiyamamaza.
Yavuze ko amaze iminsi ashyirwaho igitutu n’abamusaba kugira icyo avuga ku banenga ubutegetsi bwe.
Ati “Hari abayobozi benshi hano bampatira kugira icyo mbivugaho nkababwira ngo mutuze. Urugamba nyakuri ni mu 2027. Reka buri wese itegure.”
Mu cyumweru gishize Martha Karua wabaye Minisitiri w’Ubutabera, ubu akaba ayobowe ishyaka Narc Kenya, yatangaje ko yikuye mu ihuriro Azimio La Umoja, aho yari yifatanyije na Raila Odinga mu matora yo mu 2022.
Umusenateri witwa Okiya Omtatah na we aherutse kugaragaza inyota yo kuba umukuru w’igihugu yishingikirije ku myivumbagatanyo y’urubyiruko yatangiye binubira ikiguzi cy’ubuzima gikomeza kuzamuka.
Perezida Ruto ati “Nimubareke bahagarere basakuze bavuga inkuru gusa ariko nta gahunda ifatika bafite. Igihe cyose babajijwe impamvu batavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa kwerekana uko bo babigenza ntacyo bagaragaza uretsegusakuza gusa. Ariko reka noye kuvuga menshi haracyari byinshi imbere ubwo tuzahangana na bo igihe kigeze.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!