Nyuma yo gushyira hanze indirimbo zitandukanye zirimo n’irwanya Coronavirus, kuri ubu Weah yongeye kugarukwaho cyane kubera uburyo yandangaje uwahoze ari Perezida wa Liberia ari na we yasimbuye, Ellen Johnson Sirleaf warekuye ubutegetsi muri 2017, akaba umugore wa mbere wari uyoboye Liberia ndetse anazwi cyane mu gutanga ibiganiro mpuzamahanga ku bijyanye n’uburinganire hagati y’umugore n’umugabo ndetse n’ubushobozi bw’abagore mu miyoborere.
Uyu mugore aherutse kwandika ku mbuga nkoranyambaga anenga Perezida Weah ku bw’ikirugu uyu mugabo aherutse gushyira mu rugo iwe, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Noheli, dore ko asanzwe ari Umukirisitu.
Sirleaf yaranditse ati “Umurengwe wagaragariye mu kwatsa Ikirugu cya Perezida uratangaje, ariko kuwerekana mu gihe igihugu kiri mu bihe bikomeye by’ubukungu ni ugutoneka ibihumbi by’abaturage badahembwa kandi bishwe n’inzara”.
Weah wanakoze indirimbo yise “Mr. Liar Man” ivuga ku bamunenga n’abamurenganya, yananiwe kwihanganira amagambo akarishye Sirleaf yamuvuzeho, maze amusubiza amwikoma bikomeye cyane.
Uyu mugabo w’imyaka 54 yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko atagafashwe nk’umuntu wangiza umutungo w’igihugu, kandi nyamara Sirleaf n’umuryango we ari bo bangije umutungo w’igihugu.
Yagize ati “Madame wahoze ari Perezida, reka nkwibutse icyo umurengwe ari cyo: Umurengwe ni igihe Chevron itanze miliyoni 10$ nk’amafaranga yo gufasha abatishoboye ubundi ukayaba umuhungu wawe kugira ngo ayasesagure”.
Weah wari wariye karungu ntiyarekeye aho, ahubwo yongeyeho ati “Umurengwe ni igihe ubona ishoramari rya miliyari enye, ariko ugasiga Liberia mu butindi n’ubukene bukabije; Umurengwe ni igihe utabasha kubona ingengo y’imari yuzuye mu gihe cy’imyaka 11 muri myaka 12, ariko ugakoresha amamiliyoni menshi mu mishinga yahombye irimo nka ’Executive Mansion repair Fiasco’. Umurengwe ni igihe nyuma y’imyaka 12 yo guhabwa inguzanyo, bitakubujije gusiga igihugu mu mwenda wa miliyari 1$ kuri ubu uri kwishyurwa na Leta yanjye”.
Mu kimeze nk’agashinguracumu, Weah yanditse ko “Hari ingero 1000 natanga. Umurengwe si igihe ukoresheje Ikirugu gishaje na korali mu rwego rwo kwizihiza ivuka ry’Umwami Yesu”.
N’ubwo bwose Sirleaf yari umuyobozi ufite icyubahiro ku ruhando mpuzamahanga, mu gihe cyose yayoboye Liberia nta mpinduka zifatika yazanye mu mibereho y’abaturage b’icyo gihugu, ndetse ahubwo ahagana mu mpera z’ingoma ye, icyorezo cya Ebola cyasenye na ducye twari duhari, gishyira igihugu mu bukene bukabije kitarikuramo na magingo aya.
Ibi rero ni byo Weah aheraho amushinja, kuko n’ubundi ubwo yari atangiye ibikorwa byo kwiyamamaza, uyu mugabo yavuze ko natsinda amatora azahita ageza mu butabera bamwe mu bari bakomeye mu buyobozi bwa Sirleaf, kuko yavugaga ko isesagura ry’umutungo ryabo ndetse na ruswa yabazahaje ari bimwe mu bituma abaturage b’icyo gihugu bakena.
Kuva yagera ku ngoma ariko nta na kimwe yakoze mu byo yasezeranyije bijyanye no kuburanisha Sirleaf n’abambari be, ahubwo nawe yakomeje gushinjwa kwigwizaho imitungo, dore ko mu minsi ishize aherutse kubaka inzu zikomeye mu Murwa Mukuru wa Liberia, Monrovia.
Imiyoborere ya Weah kandi nayo yakomeje kunengwa inshuro nyinshi, cyane cyane ku ngingo y’ubukungu bwaguye cyane, bitewe ahanini n’ibura ry’amafaranga mu gihugu, aho byagaragaye ko hari miliyari enye z’amafaranga akoreshwa aho muri Liberia zibwe zivuye gukorerwa hanze y’igihugu, zikabura amarabira zigejejwe mu gihugu.
Si ubwa mbere Weah na Sirleaf bahanganye muri ubu buryo, kuko no mu minsi ishize bigeze kutavuga rumwe ku gisobanuro cy’ijambo umusaruro mbumbe w’igihugu.

1/1 Madam Former President, let me refresh your memory about what OPULENCE is:
OPULENCE is when Chevron gives 10 Million USD as CSR and you gave it to your son to squander.— George Weah (@GeorgeWeahOff) December 21, 2020
2/2 OPULENCE is when you have 4 billion in Foreign direct investment, but leave Liberia in abject squalor and poverty. OPULENCE is when you have 11 budget shortfalls in 12 years and yet spend tens of millions on failed projects like the Executive Mansion repair fiasco.
— George Weah (@GeorgeWeahOff) December 21, 2020
3/3 OPULENCE is when you spend over a million dollars for Oil Law Consultations; only to bring your high school student grandchild to speak to experts.OPULENCE is when after 12 years of billions of dollars of Foriegn Aid, you still leave the country with 1 billion dollars debt
— George Weah (@GeorgeWeahOff) December 21, 2020
4/4 that my government is now paying back.
There are a 1000 more examples, but let me leave you with these for now. OPULENCE is not when you use an old Christmas Tree and Choirs to celebrate the birth of our Lord Jesus.— George Weah (@GeorgeWeahOff) December 21, 2020
So u knew all this and still graded her administration 80% .
U were to audit her Mr.president
Ur kindgestures are not just enough as u can see!!— Masamba sall (@MasambaSall) December 22, 2020
You knew all this Mr. President, why didn't you prostacute her when you took office in 2018? But you graded her 80%.
— Tommy S. Cooper (@coooer_s) December 22, 2020
You knew all this Mr. President, why didn't you prostacute her when you took office in 2018? But you graded her 80%.
— Tommy S. Cooper (@coooer_s) December 22, 2020
Mr. President! Be here arguing with former president #EJS and forget about fixing the economy, 2023 coming 🚶♂️😎
— Dorleikpah Enoch Foday🇱🇷🇰🇪 (@DeFoday) December 21, 2020
4/4 that my government is now paying back.
There are a 1000 more examples, but let me leave you with these for now. OPULENCE is not when you use an old Christmas Tree and Choirs to celebrate the birth of our Lord Jesus.— George Weah (@GeorgeWeahOff) December 21, 2020
With deal respect Mr. President, you have every right to audit the past government but you too as corrupt as her government. Your refuses to declare your assets and at the same time building condominium make you as corrupt as the past regime.
— Daniel Luo (@realDanielLuo) December 21, 2020
Your government refused to audit her administration and even now, nothing has been done to persecute she and her son for corruption as you claimed. And that is because she supported you gain state power. So, stop pretending. One that preaches equity must have a clean hands.
— THE LIBERIAN RED🔴 (@K_Eric1992) December 21, 2020
“Opulence” is building 47 duplexes, building a church, where you serve as the “throwing talk/shade” pastor, building a music studio where you produce songs like “Mr. Liar man,” building a theater, where your comedians make fun of your opponents....
— Dr. Bartum N. Kulah (@DrKulah) December 22, 2020
Outlining all her corruption deals out here after publicly grading her 80% and failing to audit her administration only prove why some of us became disappointed in you as represented in the recent election results. Focus on the important things that matter to common Liberians
— Emmanuel B. Comehn (@Bashiel) December 22, 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!