Ibiro ntaramakuru AFP by’Abafaransa byatangaje ko uyu mwanzuro watowe n’abantu 160 mu bagize aka kanama, babiri barawanga, abandi batandatu bahitamo kwifata.
Gen Mahamat azamuwe mu ntera nyuma y’aho kuva mu mpera z’Ukwakira kugeza mu Ugushyingo 2024 ayoboye ibitero by’ingabo za Tchad ku mutwe w’iterabwoba wa Boko Haram, byahawe izina ‘Opération Haskanite’.
Intandaro ya Opération Haskanite ni ibitero Boko Haram yagabye ku kigo cya gisirikare cya Ngouboua cyegereye Ikiyaga cya Tchad, ikica abasirikare barenga 40 muri 200 bakibamo.
Gen Mahamat yamaze iminsi 15 ayobora ibi bikorwa, ubwo yasubiraga ku biro bye, Boko Haram yica abandi basirikare benshi ba Tchad baguye mu gico cyayo, barimo abofisiye bakuru.
Umubyeyi we, Idris Déby Itno, na we yari yarahawe n’Inteko Ishinga Amategeko ipeti rya Maréchal kubera ibikorwa bya gisirikare yayobowe bigamije gusenya imitwe yitwaje intwaro yahungabanya umutekano w’igihugu.
Gusa ntabwo Maréchal Déby yahiriwe n’ibi bikorwa, kuko yarasiwe ku rugamba mu gace ka Nokou tariki ya 18 Mata 2021, yicwa n’ibikomere nyuma y’iminsi ibiri. Icyo gihe Gen Mahamat yahise amusimbura ku butegetsi.
Umwanzuro wo kuzamura mu ntera Gen Mahamat utowe habura ibyumweru bitatu ngo muri Tchad habe amatora y’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abagize Inteko Ishinga Amategeko; yaherukaga mu 2011.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!