00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Tchad yahawe ipeti rya Maréchal

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 11 December 2024 saa 08:27
Yasuwe :

Akanama kayobora Inzibacyuho ya Tchad kuri uyu wa 10 Ukuboza 2024 kazamuye mu ntera Perezida wako, Général Mahamat Déby Itno, kamuha ipeti rya Maréchal.

Ibiro ntaramakuru AFP by’Abafaransa byatangaje ko uyu mwanzuro watowe n’abantu 160 mu bagize aka kanama, babiri barawanga, abandi batandatu bahitamo kwifata.

Gen Mahamat azamuwe mu ntera nyuma y’aho kuva mu mpera z’Ukwakira kugeza mu Ugushyingo 2024 ayoboye ibitero by’ingabo za Tchad ku mutwe w’iterabwoba wa Boko Haram, byahawe izina ‘Opération Haskanite’.

Intandaro ya Opération Haskanite ni ibitero Boko Haram yagabye ku kigo cya gisirikare cya Ngouboua cyegereye Ikiyaga cya Tchad, ikica abasirikare barenga 40 muri 200 bakibamo.

Gen Mahamat yamaze iminsi 15 ayobora ibi bikorwa, ubwo yasubiraga ku biro bye, Boko Haram yica abandi basirikare benshi ba Tchad baguye mu gico cyayo, barimo abofisiye bakuru.

Umubyeyi we, Idris Déby Itno, na we yari yarahawe n’Inteko Ishinga Amategeko ipeti rya Maréchal kubera ibikorwa bya gisirikare yayobowe bigamije gusenya imitwe yitwaje intwaro yahungabanya umutekano w’igihugu.

Gusa ntabwo Maréchal Déby yahiriwe n’ibi bikorwa, kuko yarasiwe ku rugamba mu gace ka Nokou tariki ya 18 Mata 2021, yicwa n’ibikomere nyuma y’iminsi ibiri. Icyo gihe Gen Mahamat yahise amusimbura ku butegetsi.

Umwanzuro wo kuzamura mu ntera Gen Mahamat utowe habura ibyumweru bitatu ngo muri Tchad habe amatora y’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abagize Inteko Ishinga Amategeko; yaherukaga mu 2011.

Akanama kayoboye inzibacyuho ya Tchad kahaye Gen Mahamat ipeti rya Maréchal
Idris Déby Itno na we yari yarahawe ipeti rya Maréchal kubera uruhare yagize mu guca intege imitwe yitwaje intwaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .