Tariki ya 17 Ugushyingo 2024, Perezida Samia yavuze ko abantu 13 ari bo bapfuye ubwo iyi nyubako yasenyukaga, abandi 84 barakomereka.
Samia yasabye Minisitiri w’Intebe kuyobora itsinda rigenzura inyubako zose ziri muri Kariakoo kugira ngo hamenyekane niba zubatse neza, mu rwego rwo gukumira indi mpanuka.
Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko inyubako yasenyutse igikorwaho iperereza, kandi ko Abapolisi bazakusanya amakuru yose y’uburyo yubatswe, akazatangazwa ku mugaragaro, hanatangazwa ingamba zizaba zafashwe.
Perezida Samia yagize ati “Tuzakomeza kugezwaho amakuru y’ubutabazi na Minisitiri w’Intebe, kandi twihanganishije imiryango yose yagizweho ingaruka n’ibi byago.”
Guverinoma yemeye kwishingira abakomeretse bose mu bijyanye n’ubuvuzi, inamenye neza ko abitabye Imana bashyinguwe mu cyubahiro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!