00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Seychelles ahangayikishijwe n’amafaranga menshi akomeje gushorwa mu gisirikare

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 26 September 2024 saa 07:11
Yasuwe :

Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan, yagaragaje ko ahangayikishijwe n’amafaranga menshi akomeje gushorwa mu gisirikare hirya no hino ku Isi, asobanura ko byerekana uburyo ibihugu bishyize imbere intambara.

Imbere y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York ku wa 25 Nzeri 2024, Wavel yagaragaje ko amafaranga ashorwa mu gisirikare amaze imyaka 10 yikurikiranya yiyongera, kandi ibyo ibyo intwaro zangiza na byo byiyongera.

Yagize ati “Amafaranga ashorwa mu gisirikare ku rwego rw’Isi yariyongereye ku nshuro ya 10 yikurikiranya, agera kuri miliyari 2500 z’amadolari mu 2023. Ibi bizamura amafaranga ateganyijwe, miliyari amagana z’amadolari y’ibyatakaye n’ibyangiritse, ni ibintu bidakwiye.”

Perezida Ramkalawan yagaragaje ko gushyira imbaraga mu gisirikare kurusha izindi nzego bidakwiye, kuko hari ibindi bikwiye kwitabwaho birimo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere kugira ngo abahinzi bahinge, beze neza.

Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko Isi idashobora kugera ku ntego zirambye mu gihe hari ibihugu bisigara inyuma, asaba ibihugu gutahiriza umugozi umwe kugira ngo bishobore gutsinda ikibibangamiye.

Perezida Wavel yagaragaje ko bidakwiye ko imbaraga zishyirwa mu bisirikare kurusha izindi nzego

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .