00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Mozambique yatangaje ko nta birindiro ibyihebe bigifite muri Cabo Delgado

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 27 May 2024 saa 10:22
Yasuwe :

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yatangaje ko abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Ansar al Sunnah nta birindiro bihoraho basigaranye mu ntara ya Cabo Delgado.

Abarwanyi b’uyu mutwe batangiye ibikorwa by’iterabwoba muri Cabo Delgado mu 2017, aho bagenzuraga igice kinini cy’iyi ntara kugeza muri Nyakanga 2021, ubwo ingabo z’u Rwanda zajyaga kwifatanya n’iza Mozambique kubarwanya.

Mu gihe gito, ingabo z’ibihugu byombi zirukanye aba barwanyi mu turere turimo Mocimboa da Praia iri ku nyanja y’Abahinde, Palma, Macomia n’utundi, bamwe muri bo baricwa, abandi bahungira mu mashyamba.

Ubwo abasirikare kabuhariwe ba Mozambique barangizaga amahugurwa mu mujyi wa Nacala, Perezida Nyusi, yatangaje ko hafashwe ingamba zirimo iza gisirikare, kandi ko zatanze umusaruro kuko zakuye abarwanyi ba Al Sunnah mu birindiro byose bahozemo.

Nyusi yagize ati “Ingabo za Mozambique zashyize mu bikorwa ingamba n’ibikorwa bitandukanye, bya gisirikare n’ibitari ibya gisirikare kugira ngo zigarure amahoro muri Cabo Delgado. Uyu munsi ibyihebe ntabwo bifite ibirindiro bihoraho. Abanshi mu bayobozi babyo barishwe.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragarije aba basirikare ko bagomba kwitegura kurwana ahakomeye kugira ngo bashobore gutsinda abarwanyi b’uyu mutwe bakigerageza guhungabanya umutekano.

Yabasabye kutagirira nabi abaturage mu gisa no kwihimura ku bikorwa by’ubugome by’abarwanyi ba Al Sunnah.

Ati “Muzereke abaturage ubumuntu, ni cyo ntambwe ya mbere izabageza ku ntego y’ubutumwa bwanyu.”

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wagize uruhare mu myitozo y’aba basirikare wahaye Mozambique inkunga ya miliyoni 89 z’Amayero, yo kuyifasha kugura ibikoresho bya gisirikare birimo imodoka zirenga 300, ubwato buto bugera ku 100, imbangukiragutabara zirenga 10 n’impuzankano.

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yasabye aba basirikare kutitiranya abaturage n'ibyihebe
Yasobanuye ko nta birindiro bihoraho ibyihebe bigifite muri Cabo Delgado
Aba basirikare bahawe inshingano yo kujya kurwanya ibyihebe bisigaye muri Cabo Delgado

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .