Ni ingingo Perezida Chapo yagarutseho ubwo yakiraga indahiro ya Gen Julio Jane nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique.
Uyu mukuru w’igihugu yagaragaje ko hari abasirikare bakuru baheruka ubuzima bw’indake ubwo bari mu masomo ya gisirikare.
Yakomeje avuga ko adashaka gukomeza kubona abantu bamwe aribo bayoboye urugamba, asaba ko “bigomba guhinduka uhereye aka kanya.”
Perezida Chapo yavuze ko hari n’abasirikare bakwiriye gushyirwa mu kiruhuko kuko batagishoboye inshingano kubera ibibazo by’ubuzima.
Ati “Hari abasirikare benshi bafite inshingano zidasobanutse bibereye mu rugo, bakira amafaranga ya Leta, ariko nta kazi bakora. Ni ingenzi ko dukemura iki kibazo bitarenze uyu mwaka. Ibi ndabivuga kubera ko dufite inzozi z’igihugu kirangwa n’amahoro, gitekanye ndetse kitagaragaramo iterabwoba.”
Perezida Chapo yasabye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique mushya kurwanya iterabwoba n’ibindi byaha.
Uyu Mukuru w’Igihugu atangaje ibi mu gihe mu myaka mike ishize ingabo za Mozambique zagaragaje ubushobozi buke ubwo zari zihanganye n’ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.
Benshi mu basirikare ba Mozambique barishwe, abasigaye barahunga. Byatumye iki gihugu cyitabaza Ingabo z’u Rwanda kugira ngo kibashe guhashya ibikorwa by’iterabwoba.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!