Iyi nama yabaye kuri uyu wa 8 Gashyantare 2025 yigaga ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuzamba bitewe n’imirwano y’ihuriro ry’ingabo z’iki gihugu n’umutwe wa M23.
Amashusho yafashwe n’ibiro bya Perezida wa Tanzania agaragaza ko Faki yitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro inama ya EAC na SADC, hamwe n’abakuru b’ibihugu n’abahagarariye imiryango itandukanye.
Faki yagiye kwitabira iyi nama ashingiye ku butumire yahawe na Perezida wa Kenya akaba n’Umuyobozi Mukuru wa EAC, Dr. William Samoei Ruto, nk’uhagarariye umuryango munini ushyigikiye ibi biganiro.
Mbere y’uko iyi nama ijya mu muhezo, umusangiza w’amagambo (M.C) yasabye Faki gusohoka mu cyumba yabereyemo.
Umudipolomate witabiriye iyi nama yabwiye ikinyamakuru Kenyan Foreign Policy ati “M.C yasabye Perezida [wa Komisiyo ya AU] gusohoka mu cyumba, aragenda. Ntabwo tuzi uwahaye M.C ibwiriza ryo gusohora Perezida.”
Ambasaderi wa SADC muri AU, Jevin Pillay Ponisamy, yatangaje ko bisanzwe ko “umushyitsi” watumiwe mu muhango wo gufungura inama ku mugaragaro asabwa gusohoka.
Uyu mudipolomate yagize ati “Birasanzwe rwose ko umushyitsi watumiwe ngo yitabire umuhango wo gutangiza inama, asohoka mu gihe igice cy’umuhezo gitangiye. Ni iki kidasanzwe kuri ibi?”
Nubwo Ambasaderi Panisamy yatangaje ko gusohora Faki bisanzwe, guhezwa muri iyi nama byateje umwuka mubi, biba ngombwa ko abayiteguye bafata icyemezo cyo kumugarura.
Umudipolomate watanze aya makuru yatangaje ati “Imana ni yo izi uwatanze ririya bwiriza n’impamvu ryavugurujwe”, asobanura ko ubwo Faki yasabwaga gusubira mu cyumba cyabereyemo inama, yabyanze.
Ubutegetsi bwa RDC buherutse kugaragaza ko butemeranya na Faki ku buryo abona umutekano wagaruka mu Burasirazuba bw’iki gihugu, nyuma y’aho abusabye kuganira n’umutwe wa "politiki ufite ishami ry’igisirikare."



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!