00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida w’Inteko y’u Burundi arifuza igihano cy’urupfu ku bahisha peteroli

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 14 June 2024 saa 10:14
Yasuwe :

Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Daniel Gélase Ndabirabe, yagaragaje ko abantu bahisha peteroli mu ngo zabo bakwiye kujya bahanishwa igihano cy’urupfu kuko ngo ari bo bakomeje guhungabanya ubukungu bw’igihugu.

Ikibazo cy’ibura rya peteroli muri iki gihugu cyatumye muri Gicurasi 2024 Polisi itegeka abafite imodoka mu Mujyi wa Bujumbura, kutajya kuzitondesha umurongo kuri sitasiyo babizi ko nta bikomoka kuri peteroli bihari, iteguza abazabirengaho ko bazahanwa.

Mu mirimo y’Inteko itandukanye, abadepite bakomeje kugaragaza ko iki kibazo ndetse n’ubukene bwugarije abaturage bihangayikishije.

Tariki ya 12 Kamena 2024, Depite Hatungimana Athanase yavuze ko kubera icyemezo cyafashwe na Polisi y’u Burundi, hari abadepite basigaye bagenda n’amaguru kuko imodoka zabo baziparitse mu ngo.

Ibi bibazo abadepite babigarutseho kuri uyu wa 13 Kamena 2024, ariko Ndabirabe agaragaza ko atishimiye kumva babibaza kuko ngo mu babiteza harimo n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Ndabirabe yagize ati "Ariko hari ikintu mukomeza muvuga ngo amikoro make, abantu barakennye. Ibyo muvuga ni byo? Ejo bundi habaye gutesha agaciro amafaranga, mwabonye bigenda bite? Abenegihugu ntibasohoye amamiliyoni n’amamiliyoni bayajyana mu mabanki?”

Yakomeje ati “None muravuga ngo abantu barakennye, ubu bari kugurisha ibigori, abenshi bavuze ko babuze aho babigurisha. Mwumva ibyo muvuga ari byo? Mushake indi mvugo mwakoresha. Abarundi bararya, niba mushaka ko Umurundi wese aba afite indege, afite imodoka, ibyo byo ntekereza ko bitazakunda.”

Kuri peteroli, Ndabirabe yavuze ko hari abantu bari kuyihisha mu nzu ku buryo hari n’ufatanwa litiro 5000 cyangwa 3000, kandi ngo mu babikora harimo abadepite cyangwa bagenzi babo. Ibi ngo barabikora, hanyuma bagatangaza ko u Burundi bwayibuze, ibintu abona ko bishobora guteza umwiryane mu baturage.

Ati “Abantu bakomeza bazana peteroli, n’ubu irimo kuza. Iyo peteroli ijya he? Dusabe Leta isubizeho igihano cyo kwica uwo bafashe ari kwiba iyo peteroli kuko ni ugutera ingorane abenegihugu. Bamwice, ahari byagabanyuka. Abantu barara badasinziriye muri Leta kugira ngo iyo peteroli iboneke. Hari ibintu bimwe na bimwe muvuga, umuntu akibaza ko hari bimwe mutabona. Nta bantu b’Abarundi bava hano, bakajya kuvuga hanze ngo ‘u Burundi ntimubuhe peteroli’? Abo bose ko ntabo muvuga, ntabo mubona?”

Ku bavuga ko amadevize yabuze, Ndabirabe yavuze ko mu badepite harimo abayacuruza, bayakoresha bubaka inzu zihenze. Abona ko abayahanahana mu ntoki, baciwe izi ntoki, batakongera kuyakoresha mu buryo butemewe n’amategeko.

Perezida w'umutwe w'abadepite, Daniel Ndabirabe, yavuze ko igihano cy'urupfu cyakemura iki kibazo
Abadepite bo mu Burundi basabwe kudakomeza kuvuga ku bukene, ibura rya peteroli n'amadevize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .