00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi n’Umuvunyi ucyuye igihe baritana bamwana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Ugushyingo 2022 saa 05:36
Yasuwe :

Umuhuza w’Abarundi (Umuvunyi) ucyuye igihe, Edouard Nduwimana yanze kwitaba Inteko Ishinga Amategeko ngo ayimurikire raporo y’ibikorwa bya nyuma, ibyo Perezida wayo Daniel Gélase Ndabirabe avuga ko ari agasuzuguro.

Ku wa 17 Ugushyingo ni bwo mu Burundi hatowe Umuhuza mushya w’Abarundi, Laurentine Kanyana wasimbuye Edouard Nduwimana mu nshingano ze.

Laurentine Kanyana ni we mugore wa mbere uhawe izi nshingano akaba yarabaye Minisitiri w’Ubutabera ku butegetsi bwa Pierre Nkurunziza.

Mu gihe cyo kwemeza umuvunyi mushya, Daniel Ndabirabe yabwiye abagize Inteko ko Edouard Nduwimana yanze kwitaba ngo ayishyikirize raporo y’ibikorwa bye bya nyuma mu gihe Nduwimana we yasobanuye ko Itegeko Nshinga ritamutegeka kujya imbere y’abagize Inteko Ishinga Amategeko keretse kuyohereza.

Inkuru y’Ijwi rya Amerika ivuga ko Edouard Nduwimana yavuze ko atigeze amenyeshwa ko hateganyijwe gahunda yo kumurikira Inteko raporo y’isozwa rya manda ye dore ko nta n’itegeko ribimusaba.

Daniel Gelase Ndabirabe na Edouard Nduwimana baturuka mu ntara imwe ya Kayanza bakaba n’abarwanashyaka ba CNDD-FDD, ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi.

Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'u Burundi, Daniel Gélase Ndabirabe
Umuhuza w’Abarundi ucyuye igihe, Edouard Nduwimana
Umuhuza w'Abarundi mushya, Laurentine Kanyana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .