Among ni umwe mu bayobozi bo muri Uganda bafatiwe ibihano n’ubutegetsi bwa Joe Biden na Kamala Harris mu 2023, nyuma y’aho Leta ya Uganda ishyizeho itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina.
Bitewe n’uko Donald Trump watsinze amatora ya Perezida wa Amerika asanzwe adashyigikira abaryamana bahuje ibitsina, Among yagaragaje ko intsinzi ye isobanuye gukurwaho kw’ibi bihano yafatiwe n’ubutegetsi bwa Biden na Kamala.
Among yagize ati “Nta gipimo cy’iterabwoba cyankura aho ndi. Nzakomeza kuba njyewe umwenyura. Noneho kuva Donald Trump yatsinze, ibihano byagiye.”
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, na we ubwo yasinyaga ku itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina, yagaragaje ko ijambo ry’ibihugu nka Amerika ridashobora gutuma yisubira.
Abayobozi bo muri Uganda bagaragaza ko kuryamana kw’abahuje ibitsina bidakwiye kuranga abantu bazima, bafite indangagaciro za kimuntu. Ku mugabane wa Afurika, uyu muco ntukwiye kuvangira abawutuye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!