Perezida Tshisekedi yavuze ko imitwe y’inyeshyamba iri mu gihugu cye ntacyo yakwigezaho

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 26 Werurwe 2019 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi Tshilombo, yatangaje ko imitwe myinshi irwanira ku butaka bw’icyo gihugu ari amafuti ku buryo nta cyo ishobora kwigezaho.

Umuryango urengera uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch utangaza ko mu burasirazuba bwa Congo mu ntara za Kivu zombi hakorera imitwe isaga 140.

Uwo muryango uvuga ko mu mwaka wa 2018, iyo mitwe yishe abaturage basaga 800, abagera ku 1400 bagashimutwa cyangwa bagacibwa ingurane ngo barekurwe.

Mu kiganiro gisoza inama nyafurika y’abayobozi b’ibigo i Kigali, Africa CEO Forum kuri uyu wa Kabiri cyahuje Perezida Paul Kagame na Tshisekedi, umuyobozi wa Congo yabajijwe ingamba bafitiye iyo mitwe ikomeje guteza umutekano muke mu Karere.

Tshisekedi yavuze ko imyinshi muri iyo mitwe nta ntego ifite ahubwo ari abacuruzi ba magendu bari aho gusa.

Ati “Ni imitwe y’amafuti igamije indonke gusa. Si imitwe ihamye ifite ingengabitekerezo cyangwa icyo irwanira. Navuga ko ari abantu bari mu bucuruzi. Ni abacuruzi babikora mu buryo bubi, ni ba magendu mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’undi mutungo kamere .”

Icyakora, Tshisekedi yavuze ko hari imitwe igendera ku matwara akaze ishingiye ku myemerere y’idini igomba guhashywa by’umwihariko.

Ati “Nibyo hari imitwe imwe n’imwe iteye inkeke mu bijyanye n’amatwara. Hari abagendera ku matwara ya kisilamu na gikristu, ibi byo ni ibindi. Ibi rero birasaba ubufatanye n’ibihugu bireba.”

Yavuze ko ibihugu byose birebwa n’iki kibazo bigomba gufatanya abarwanyi b’iyo mitwe bagasubizwa mu buzima busanzwe kandi bagafashwa kugira ngo badakomeza gutekereza gusubira mu mashyamba mu bikorwa bibi.

Mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo niho hakorera umutwe wa FDLR wiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’umutwe wa Gen Kayumba Nyamwasa, nkuko byagaragajwe na Raporo y’impuguke za Loni umwaka ushize.

Iyo raporo yagaragaje ko Kayumba Nyamwasa afite umutwe w’inyeshyamba witoreza mu misozi ya Bijabo muri Kivu y’Amajyepfou ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Tshisekedi yavuze ko imitwe y'inyeshyamba irwanira ku butaka bwa Congo ntacyo yakwigezaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza