00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Tshisekedi yashyingiye umukobwa we

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 13 August 2022 saa 03:24
Yasuwe :

Ibyishimo ni byose mu muryango wa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, nyuma y’uko umukobwa we akoreze ubukwe mu birori by’akataraboneka byabereye i Kinshasa ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu.

Fanny Tshisekedi yasezeranye kubana akaramata, mu bibi n’ibyiza na Dave Nsimba. Nta makuru menshi yigeze ajya hanze avuga ku musore wabaye umukwe wa Perezida Tshisekedi.

Amashusho yagiye hanze, agaragaza ko ubu bukwe bwari bwitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo n’abanyapolitiki nka Vital Kamerhe wahoze ayobora Ibiro by’Umukuru w’Igihugu. Yari kumwe n’umugore we Hamida Chatur.

Hari kandi abandi banyapolitiki barimo Jean Pierre Bemba wigeze kuba Visi Perezida.

Umubyeyi wa Perezida Tshisekedi, Marthe Kasalu Jibikila, nawe yari yitabiriye ibirori by’umwuzukuru we.

Perezida Felix Tshisekedi ni we wasohokanye umukobwa ubwo yari agiye gusezerana
Vital Kamerhe yari yitabiriye ubu bukwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .