Igitekerezo cyo kuganira na Tshisekedi cyatanzwe n’abanyapolitiki barimo Martin Fayulu bamaze imyaka itanu badacana uwaka bitewe n’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2018 na 2023 batavugaho rumwe.
Fayulu yagaragaje ko umwanzi w’Abanye-Congo muri rusange ari M23, asobanura ko kugira ngo Leta ya RDC itsinde uyu mutwe, ikwiye kubanza kwiyunga n’abatavuga rumwe na yo, bagakorana.
Uyu munyapolitiki yagaragaje ko ibiganiro bya Luanda bibera muri Angola bidashobora guhagarika intambara ibera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Yatanze igitekerezo cy’uko habaho ibiganiro bya Kinshasa bihuza Abanye-Congo gusa.
Icyakoze, ihuriro FCC ry’imitwe ya politiki ryatangijwe na Joseph Kabila wayoboye RDC, ryo ryagaragaje ko ridashobora gushyikirana na Perezida Tshisekedi, bitewe n’uko atajya yubahiriza amasezerano yemeye.
Mu masezerano FCC yavuze ko Tshisekedi atubahirije, harimo aya Nairobi yahuzaga Abanye-Congo, aya Luanda, aya Genève agena uburyo bwo gucyura impunzi, n’ayo uyu Mukuru w’Igihugu yagiranye na Kabila ajyanye no gusaranganya imyanya muri Leta.
Perezida Tshisekedi uri mu ruzinduko muri Hongrie, kuri uyu wa 1 Ukwakira 2024 yabajijwe niba yiteguye gushyikirana n’abanyapolitiki nka Fayulu, asubiza ko igihugu kitari mu bihe bidasanzwe bya politiki ku buryo habaho ibiganiro.
Yagize ati “Ntabwo nzi icyo iki gitekerezo gishingiraho kuko ku bwanjye, nta kibazo cya politiki gihari cyatuma hategurwa imishyikirano. Ntabwo rwose tubona ko bikenewe cyangwa ngo byihutirwe. Ndagira ngo mbamenyeshe ko ibyo biganiro bitandeba, ntibinareba umuryango wanjye wa politiki.”
Ingabo za RDC zigiye kumara imyaka itatu zihanganiye na M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Bitewe n’uko uko haba imirwano ikomeye ari ko uyu mutwe ufata ibindi bice, abasesenguzi bagaragaza ko mu gihe Leta itaganira na wo, izakomeza gutsindwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!