Tariki ya 23 Ukwakira 2024, ubwo Perezida Tshisekedi yari mu Mujyi wa Kisangani mu Ntara ya Tshopo, yatangaje ko iri tegeko rikwiye kuvugururwa kuko ngo “ryandikiwe mu mahanga, ryandikwa n’abanyamahanga.”
Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Moïse Katumbi w’ishyaka Ensemble, Martin Fayulu wa ECIDé, Delly Sesanga wa Envol n’abo mu miryango ya gikirisitu batangiye kwamagana iki gitekerezo, bagaragaza ko guhindura iri tegeko atari cyo cyihutirwa.
Fayulu yagize ati “Félix Tshisekedi ari gukina n’umuriro nk’umwana. Ntabwo tuzamwemerera ko akora ku Itegeko Nshinga. Ntabwo ari ryo ryatumye uduce turenga 115 mu gihugu tugenzurwa n’ingabo zo hanze, kandi si na ryo ryatumye Guverinoma ikoresha nabi amafaranga.”
Katumbi na bagenzi be bagaragaje ko impamvu batemeranya na Perezida Tshisekedi kuri iri vugurura ari uko afite umugambi wo kuyobora manda ya gatatu, mu gihe Itegeko Nshinga risanzwe riteganya ko umuntu atarenza ebyiri.
Ubwo Tshisekedi yari mu Mujyi wa Lubumbashi mu Ntara ya Haut-Katanga tariki ya 16 Ugushyingo 2024, yatangaje ko nta muntu n’umwe ufite ububasha bwo kubuza Umukuru w’Igihugu gutegura gahunda yo kuvugurura Itegeko Nshinga.
Uyu Mukuru w’Igihugu kandi yagaragaje ko abarimo abanyapolitiki n’abayobozi b’amadini bashatse guhindura ubutumwa yatangiye i Kisangani, kuko ngo atigeze azana ingingo ya manda ya gatatu.
Yagize ati “Ni nde uzabimbuza, njye murinzi w’igihugu? Habayeho guhindura ibyo navugiye i Kisangani kuko sinigeze mvuga ibya manda ya gatatu. Ni ukuyobya kwazanywe na bamwe mu banyapolitiki n’abanyamadini kujyanye n’icyifuzo cy’ivugurura ry’Itegeko Nshinga.”
Perezida Tshisekedi yateguje aba banyapolitiki n’abanyamadini ko nibakomeza kuyobya abantu ku byerekeye gahunda yo kuvugurura Itegeko Nshinga, bazagezwa mu butabera, babiryozwe.
Yagize ati “Kandi ndaburira abo, abanyapolitiki n’abandi bashaka kujya mu cyerekezo cyo kuyobya abaturage. Bazagezwa mu butabera.”
Fayulu kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2024 yatangaje ko mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2018, ari we watsinze ariko yibwa amajwi na Perezida Tshisekedi. Yateguje ko we n’abantu be bazakomeza kurwanya ivugurura ry’Itegeko Nshinga.
Yagize ati “Félix Tshisekedi agomba kumva ikintu kimwe: Nzahora ndi Perezida wemewe n’amategeko, watowe kuva mu 2018 kandi nzarwanya nemye, hamwe n’abantu banjye, umugambi we mubisha wo kuvugurura Itegeko Nshinga.”
Katumbi we yagaragaje ko amagambo Perezida Tshisekedi yavugiye i Lubumbashi ashimangira ko ari umunyagitugu utitaye ku bibazo by’Abanye-Congo.
Perezida Tshisekedi yashimangiye ko azashyiraho Komisiyo yihariye yiga ku buryo Itegeko Nshinga rizavugururwa, kandi ngo nibiba ngombwa, abaturage bazategwa amatwi, bagaragaze uko bumva uyu mugambi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!