00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Trump agiye guhagarikira inkunga Afurika y’Epfo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 February 2025 saa 12:19
Yasuwe :

Perezida Donald Trump yatangaje ko hari gukorwa iperereza ku bikorwa by’abayobozi ba Afurika y’Epfo byo kwambura abaturage ubutaka, no gufata nabi bamwe mu baturage, ibizatuma inkunga Amerika yageneraga iki gihugu zihagarikwa kugeza igihe iperereza kuri ibyo bibazo rizarangirira.

Hashize iminsi mike Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa asinye itegeko rijyanye no kwimura abaturage ahagiye gukorerwa ibikorwa by’inyungu rusange n’aho Guverinoma yarebye ikabona bikwiye kandi ntacyo byangiza, ko ubutaka buzajya bwegurirwa Leta nta ngurane itanzwe.

Perezida wa Amerika, Donald Trump abajijwe n’abanyamakuru impamvu ateganya guhagarika inkunga Afurika y’Epfo, yavuze ko ari ukubera ibikorwa bibi bikorwa n’abayobozi b’iki gihugu.

Ati “Hari ibintu biteye ubwoba biri kubera muri Afurika y’Epfo, ubuyobozi buri gukora ibintu biteye ubwoba. Biri gukorwaho iperereza, tuzafata icyemezo ariko kugeza igihe tuzamenyera ibyo Afurika y’Epfo iri gukora, bari gutwara ku ngufu ubutaka ndetse birashoboka ko bari gukora ibintu bibi kuruta aho.”

Itegeko ryasinywe na Perezida Ramaphosa risimbura iryashyizweho mu gihe cya Apartheid ryatumye abirabura benshi bamburwa ubutaka bwabo ku ngufu mu nyungu z’abazungu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, yatangaje ko biteguye kuganira na Amerika bakayisobanurira ibikubiye mu itegeko ryo kwimura abantu ku nyungu rusange.

Ati “Tuzagirana ibiganiro na bagenzi bacu bo muri Amerika iri tubasobanurire birambuye tegeko no ku zindi ngingo z’imikoranire mu nyungu z’ibihugu byombi.”

Magingo aya 25% by’ubutaka buhingwa muri Afurika y’Epfo ni ubw’abirabura nyamara bangana na 80% by’abaturage bose.

Financial Times yanditse ko Leta iteganya guha abirabura kimwe cya gatatu cy’ubutaka buhingwa bitarenze mu 2030.

Mu 2023, Amerika yahaye Afurika y’Epfo inkunga ya miliyoni 440 $. Kuri ubu Trump yabaye ahagaritse inkunga zahabwaga ibihugu by’amahanga mu gihe cy’amezi atatu.

Trump kandi aherutse gutangaza ko ibihugu byibumbiye mu muryango w’ubukungu wa BRICS, birimo na Afurika y’Epfo nibitera umugongo Idolari rya Amerika bigashyiraho ifaranga ryabyo, azabifatira ibihano birimo no gusoresha ibicuruzwa byabyo ku rugero rwa 100%.

Amerika yanenze ubutegetsi bwa Ramaphosa buri mu mugambi wo kwambura ubutaka abaturage nta ngurane bubahaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .