Perezida Touadera yambitse imidali y’ishimwe Ingabo z’u Rwanda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 17 Mata 2021 saa 10:49
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repubulika ya Centrafrique, Prof Faustin Archange Touadera, yashyikirije igihembo cy’ishimwe Ingabo z’u Rwanda [Rwandabatt7] ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano muri iki gihugu binyuze mu butumwa bw’Umuryango w’Ababumbye, MINUSCA.

Izi Ngabo z’u Rwanda zahawe umudali ku bw’imbaraga n’umusanzu ukomeye zikomeje gutanga mu kugarura umutekano no kubungabunga muri iki gihugu.

Umuhango wo gutanga ibi bihembo wabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu, Palais de la Renaissance, iherereye mu Murwa Mukuru, Bangui, wibatirwa n’abayobozi batandukanye barimo abo muri Guverinoma.

Umuyobozi wa Rwandabatt77 yambitswe umudali wanditseho ‘Grade de Commandeur’ naho Abasirikare Bakuru bahabwa ‘Grade d’Officier’ mu gihe abasirikare bato bahawe ‘Grade de Chevalier’ abandi bahabwa ‘Grade d’Etoile du Mérite Militaire’.

Touadera yashimiye Guverinoma y’u Rwanda na MINUSCA, ku bw’umuhate wabo mu kuzana amahoro n’umutekano mu gihugu cye.

Ati “Ndagira ngo nshimire byimazeyo ubutwari bw’Ingabo z’u Rwanda muri ubu butumwa bw’amahoro na MINUSCA muri rusange kugeza aho batanze ibitambo ku bwo guharanira amahoro.”

Yakomeje agira ati “Abaturage ba Centrafrique bishimira imbaraga zashyizweho mu kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu cyacu.”

Lt Col JB Safari uhagarariye Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique yashimiye Perezida Touadera watekereje gushimira by’umwihariko abagize Rwandabatt7 ku bw’umusanzu wabo ndetse anashimira MINUSCA ifasha izi ngambo haba mu miyoborere n’ubundi bufasha butuma zisohoza neza ubutumwa zahawe.

Ingabo z’u Rwanda zari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique ari nazo zambitswe imidali y’ishimwe, zageze muri iki gihugu ku wa 6 Werurwe 2020.

Mu bikorwa izi ngambo zishimirwa zakoze harimo operasiyo zitandukanye zirimo kurinda Umukuru w’Igihugu, kurinda uduce n’imijyi yari yarakunze kwibasirwa n’abarwanyi b’imitwe y’inyeshyamba.

Ingabo z’u Rwanda kandi nizo zagize uruhare rukomeye mu kugira ngo amatora y’Umukuru w’Igihugu akorwe mu ituze n’umutekano kuko nizo zari zicunze umutekano muri ibi bihe.

Lt Col JB Safari uhagarariye Ingabo z'u Rwanda muri CAR ashyikirizwa icyemezo cy'ishimwe
Perezida Prof Faustin Archange Touadera yambitse imidari ingabo z'u Rwanda ku bw'uruhare zagize mu kugarura amahoro n'umutekano mu gihugu cye
Perezida Touadera yashimiye Ingabo z'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .