00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Teodoro Obiang utegetse igihe kirekire ku isi agiye kwiyamamariza manda ya gatandatu

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 24 Nzeri 2022 saa 11:10
Yasuwe :

Perezida wa Guinée équatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wayoboje iki gihugu inkoni y’icyuma mu myaka igera kuri 43, agiye kwiyamamariza manda ya gatandatu mu matora ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka.

Visi Perezida w’iki gihugu, Teodoro Nguema Obiang Mangue wungirije se, mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko ishyaka riri ku butegetsi ryamutoranyije nk’umukandida waryo bitewe n’ubunararibonye muri politiki y’imiyoborere n’ubushobozi afite.

Perezida Obiang w’imyaka 80 ni we mukuru w’igihugu utegetse igihe kirekire ku isi ukuyemo abami.

Ishyaka rye (Democratic Party of Equatorial Guinea: PDGE) ryabonye imyanya 99 mu ijana y’abagize Inteko Ishinga Amategeko icyuye igihe ku mutwe w’Abadepite ndetse ryihariye imyanya yose y’abasenateri uko ari 70.

Ku ruhande rumwe hari amarenga yerekanaga ko umuhungu wa Obiang, Teodoro Nguema Obiang Mangue, wahawe akazina ka "Teodorin", yashoboraga kuba ku rutonde rw’abiyamamaza muri ayo matora azaba ku wa 20 Ugushyingo ariko umwaka ushize ntiyatoranyijwe nk’umukandida.

Perezida wa Guinée équatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo agiye kwiyamamariza manda ya gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .