00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Teodoro Obiang Nguema agiye gutangira kwiyamamariza muri manda ya gatandatu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Ugushyingo 2022 saa 06:40
Yasuwe :

Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo umaze imyaka 43 ku butegetsi muri Guinée Equatoriale ku wa kane yatangije ibikorwa byo kwiyamamariza manda ya gatandatu.

Obiang Nguema w’imyaka 80 yagiye ku butegetsi mu 1979 asimbuye Francisco Macias Nguema wagejeje iki gihugu ku bwigenge. Obiang wari umwofisiye mu ngabo yafashe ubutegetsi ku ngufu ahirika Francisco Nguema wari nyirarume, anamucira urwo gupfa.

Amatora rusange muri uyu mwaka ateganyijwe tariki 20 z’uku kwezi k’Ugushyingo.

Umuhungu we Teodorin Nguema Obiang Mangue niwe visi perezida w’iki gihugu.

Perezida Mbasogo yavuze ko ishyaka rye ryamuhisemo ngo yiyamamaze kuko ari ikirango cy’amahoro aganje muri Guinée Equatoriale nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa byabitangaje.

Iki gihugu gifite abaturage ibihumbi 425,000 biyandikishije kuri lisiti y’itora ku bagera kuri miliyoni 1,4 bagituye.

Perezida Obiang Nguema avugwaho kutihanganira amajwi anenga ubutegetsi bwe.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko muri Guinée Equatoriale nta tangazamakuru ryigenga rihari, ko ibinyamakuru byigenga bihari ari iby’abafite aho bahuriye n’ubutegetsi cyangwa na Perezida ubwe.

Kuva mu 1995 ubukungu bw’iki gihugu bwarazamutse cyane kubera ubucuruzi bwa peteroli nubwo ari igihugu kirutaho gatoya u Burundi mu bunini, cyabaye igihugu cya gatatu muri Afurika gicuruza peteroli nyinshi nyuma ya Nigeria na Angola.

Imyaka irenga 40 ku butegetsi yatumye ubukungu Obiang Nguema yatumye ubukungu bwe butumbagira. Forbes ivuga ko bubarirwa muri miliyoni 600 z’amadolari ya Amerika.

Nubwo bimeze bityo igihugu cye kibarirwa mu bikennye kuko kiri ku mwanya wa 145 ku bihugu 189 ku rutonde rwa Human Development Index 2022 (HDI).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .